RFL
Kigali

Somalia: Umugore yabyaye abana batanu icyarimwe mu bitaro by’i Mogadishu

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/08/2020 12:49
0


Ibitaro by'i Mogadishu bikorera mu murwa mukuru wa Somalia bibinyujije kuri Twitter yabyo byatangaje ko bifite umubyeyi wibarutse abana bagera kuri 5 ndetse ko magingo aya we n’impinja yibarutse bose bameze neza.



Ni inkuru itangaje ndetse yashimishije benshi ubwo bumvaga ko mu bitaro byitwa "Mogadishu Somali Turkey Recep Tayyip Erdogan Training and Research Hospital" hari umubyeyi wibarutse abana bagera kuri batanu kandi we n'abana be bose bakaba bameze neza.

Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga. iyi nkuru yari yabanje kudatangazwa neza, gusa nk'uko Umunyamakuru wa BBC uri i Mogadishu abivuga abaganga bageze aho baza kwemeza iyi nkuru yanashimangiwe n’ibyatangajwe kuri konte ya Twitter y’ibi bitaro.

Ibi bitaro byatangaje ko uyu mubyeyi n'abana be bari gukurikiranirwa hafi ndetse bakaba bameze neza.

Ifoto y'ikipe y'abaganga bafashije uyu mubyeyi kwibaruka abana 5 

Nyuma haje kugaragazwa ifoto y'aho babyarira iriho ikipe y'abaganga yafashije uyu mubyeyi muri uku kwibaruka kudasanzwe. Mu busanzwe inzobere mu bijyane n’ubumenyamuntu zikunze gutangaza ko kubyara abana barenze batatu ari ibintu bidakunze kubaho kenshi. 

Mu Burengerazuba bwa Kenya, mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2019 umugore yabyaye abana batanu, gusa babiri muri bo bapfa nyuma bari kuvurwa. Eveline Namukhula wabyaye aba bana, nawe yaje gupfa mu kwezi kwakurikiyeho ubwo abaganga bageragezaga kuzibura imitsi ijyana amaraso mu bihaha. Mu Burengerazuba bwa Kenya, kubyara abana batanu bifatwa nk'amakuba.

Mu kwa munani umwaka ushize nabwo umugore witwa Sofiat Mutesi wo Burasirazuba bwa Uganda yabyaye abana batanu icyarimwe. Uyu yabwiye ibinyamakuru byaho ko mu gusuzumwa yari yabwiwe n'abaganga ko atwite abana babiri.

Madamu Mutesi yabwiye ikinyamakuru The Monitor ko mbere yari yarabyaye impanga, akurikizaho abana batatu icyarimwe, ubwo akaba yari yabyaye batanu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND