RFL
Kigali

Nkunda gukora cyane! Christopher washyize ku isoko ubunyobwa ahinga mu Mutara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2020 8:43
0


Umuhanzi Muneza Christopher yinjiye mu bucuruzi bw’ubunyobwa yamaze gushyira ku isoko nyuma yo kubona ko Abanyarwanda babukunda cyane ariko ntibamenye ubwo kwizera.



Hashize iminsi mike Christopher ujya anyuzamo akaniyita “Topher” ashyize ku isoko ubunyobwa bwitwa “Iwacu GroundNut”.

Abushyira ku isoko, yavuze ko mu gihe cyose amaze mu muziki yasohoye indirimbo nziza yitaye ku matwi y’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko kuri iyi nshuro agiye kwita ku rurimi.

Christopher yabwiye INYARWANDA, ko ubu bunyobwa abuhinga mu Mutara bakabutunganya bakafunika hanyuma bakabushyira ku isoko.

Uyu muhanzi avuga ko ubu bunyobwa bwe bufite umwimerere 100% kandi ko ibitekerezo by’amaze kuburyaho bamubwira ko ari bwiza kurusha ubundi bakoresheje.

Yavuze ko yinjiye mu bucuruzi bw’ubunyobwa nyuma yo kubona ko Abanyarwanda babukunda ariko ntibabone ubwo bizera.

Ati “Nkunda gukora cyane, ikindi abantu benshi nakunda ubunyobwa bw'ubunyarwanda Kandi hikabagora kubona ubwo bizeye.”

Ubu bunyobwa buboneka muri Mango Supermarket ya King James, Sawa City, Ndoli Supermarket, Corner Supermarket n’ahandi.

Muri muzika, Christopher aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ibanga” yakoranye na Zizou al Pacino.

Christopher yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super inshuro nyinshi ndetse iriheruka kuba rya 2018 yegukanye umwanya wa kabiri.

Uyu muhanzi amaze iminsi anahugiye mu bikorwa byo gukora kuri alubumu ye ya gatatu ateganya gushyira hanze, izaba ije ikurikira “Habona” yamuritse mu 2014 na “Ijoro Rito” yamuritse mu 2017.

Umuhanzi Christopher yinjiye mu bucuruzi bw'ubunyobwa asigaye ahinga mu Mutara

Christopher yavuze ko yinjiye mu bucuruzi bw'ubunyobwa bitewe n'uko Abanyarwanda babukunda ariko bakaba batabonaga ubwo bizeye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND