RFL
Kigali

Umunyarwanda Sibomana Patrick ‘Papy’ yatandukanye na Yanga Africans yari amazemo umwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2020 18:03
0


Rutahizamu w’umunyarwanda ukina aca ku ruhande rw’i bumoso, Sibomana Patrick uzwi nka ‘Papy’ yamaze gusezera ku muryango mugari w’ikipe ya yanga Africans yari amazemo umwaka umwe gusa.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Papy yashimiye ubuyobozi, abakinnyi, abafana ba Yanga Africans ndetse n’abamubaye hafi, abamenyesha ko bidakunze ko atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire ubuyobozi, Abakinnyi, Abafana ndetse na buri muntu wese wanshyigikiye, …Ntabwo bishobotse ko nzaba ndi mu ikipe izakina umwaka utaha w’imikino, nahagiriye ibihe byiza ntazigera nibagirwa, mbifurije Ishya n’ihirwe mu mwaka utaha w’imikino, warakoze cyane Tanzania “.

Papy ntiyakunze gukoreshwa cyane n’umutoza Luc Eymael mu mwaka amaze muri Yanga, dore ko inshuro nyinshi yakundaga kwinjira mu kibuga asimbuye, rimwe na rimwe agakora impinduka ikipe ikabona umusaruro.

Papy yageze muri Yanga mu mwaka ushize avuye muri Mukura Victory Sports yo mu karere ka huye.

Mu mwaka umwe yakiniye Yanga, Papy yasoje umwaka w’imikino ari umukinnyi wa kabiri wayitsindiye ibitego byinshi, birindwi, yatsinze ibitego bibiri mu mukino w’igikombe cya Azam ndetse anatsinda muri CAF Champions League.

Hashize iminsi kandi hanavugwa ko ashobora kugaruka mu Rwanda akaba yasinyira imwe mu makipe yo mujyi wa Kigali arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports cyangwa se AS Kigali, gusa avuga ko we kugeza ubu ataramenya ahazaza he.

Uyu mukinnyi aherutse gutangaza ko amakuru amwerekeza mu makipe yo mu Rwanda ayumva ariko nta mwanzuro arabifataho.

Yagize ati “Ibya Rayon Sports nta na kimwe gihari, n’izindi zo mu Rwanda nta na kimwe, iby’ahazaza hanjye umuntu yazabimenya mu minsi iri imbere, kuko sinatangaza ibitaraba”.

Sibomana Patrick yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC ari nayo yatinzemo cyane, aza kwerekeza hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus, ayivamo akina igihe gito mu ikipe ya Mukura VS mbere yo kwerekeza muri Yanga SC umwaka ushize.

Ubutumwa bwa Papy asezera ku muryango mugari wa Yanga Africans

Papy yari amaze umwaka umwe muri Yanga Africans avuye muri Mukura

Papy yagiye afasha Yanga mu mikino itandukanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND