RFL
Kigali

Tanzania: TFF yafatiye ibihano bikomeye Luc Eymael wandagaje abakunzi ba ruhago muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/08/2020 17:03
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryahagaritse imyaka ibiri umubiligi wari umutoza mukuru wa Yanga Africans, Luc Eymael, ndetse acibwa amande ya miliyoni 8 Tsh kubera amagambo y’irondaruhu yabwiye abakunzi b’umukupira w’amaguru muri Tanzania.



Ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2020, ni bwo shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania yasojwe hakinwa imikino y’umunsi wa nyuma, ikipe ya Young Africans yanganyije na Mtibwa Sugar 1-1, nyuma y'uyu mukino umutoza Luc Eymael yatangaje amagambo atarishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania.

Yagize ati “Ntabwo nishimye muri iki gihugu cyanyu cya Tanzania, muri abantu batize, ndarambiwe, nta modoka ngira, nta WiFi nta DSTV, abafana batazi umupira baba basakuza gusa nk’inkende cyangwa imbwa”.

Nyuma y’aya magambo ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga bwahise butangaza ko butandukanye bidasubirwaho n’uyu mutoza wanakunze kumvikana anenga byinshi muri Tanzania birimo n’imisifurire.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Kanama 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryatangaje ko ryahagaritse uyu mutoza mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse acibwa amande ya miliyoni 8 z’ama-shilling ya Tanzania, ni ukuvuga asaga miliyoni 3.3 mu manyarwanda kubera imyitwarire yagaragaje.

Ryagize riti “Komisiyo y’Imyitwarire muri TFF yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza Luc [Eymael] mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse acibwa amande ya miliyoni 8 Tsh kubera amagambo y’irondaruhu yabwiye abafana ba Yanga SC”.

Si ubwa mbere uyu mutoza ahagaritswe kuko mu 2014, Luc Eymael yahagaritswe na FERWAFA ubwo yatozaga ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imvururu zabaye ku mukino wa AS Kigali wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.

 
Luc Eymael yahagaritswe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzania





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND