RFL
Kigali

Ntuzigere ubwira umuntu ijambo ‘ndagukunda’ atarasubiza ibi bibazo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:3/08/2020 9:05
0


Kuba mu rukundo ni byiza ndetse ni n’intambwe ikomeye itorohera buri wese kuyitera.



Niba ushaka kubwira umuntu ko umukunda cyangwa kumusubiza ko umukunda niba abigusabye, banza umubaze ibi bibazo umenye uruhande rwe kuko biri mu bigize ishingiro ry’urukundo ruzashoboka igihe wumva abashije kubisubiza neza.

1. Rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa?

Gukora imibonano mpuzabitsina bijya bibaho ku bantu bakundana ariko hari n’abatangiza urukundo aricyo bagamije gusa. Igihe gishobora kugera bikarambirana umwe muri mwe agatangira kongera gushaka undi agiharaye ngo byongere kumushimisha. Igihe rero ufashe umwanzuro wo gukundana uzi ikigamijwe, binagufasha kuticuza igihe byaba bibaye bityo.

2. Mubaze niba azaguhisha amabanga

Abantu babiri bari mu rukundo nta mipaka bagirirana hagati yabo, gusa umuntu waje mu rukundo kubera irari gusa ntashobora kukwiyereka wese ngo akwimariremo, hari ibyo agenda aguhisha. Mbere yo kwemerera urukundo umuntu, banza umenye niba azakwiha ntacyo agukinze.

3. Mubaze niba akunda byimbitse kandi birambye

Urukundo rutubakiye ku bucuti ruba rufite intege nke, niba ushaka gukunda banza urebe ubucuti nyirizina ufitiye uwo ukunda, niba nawe ushaka gutanga urukundo banza ubaze unarebe uko ubucuti bugiye kure hanyuma ubone kwinjira mu yindi ntambwe y’urukundo.

4. Baza uwo mugiye gukundana urugero afuhamo

Ubusanzwe abantu bakundana nyabyo barizerana hatitawe ku cyaba cyose. Niba rero ashaka imibonano mpuzabitsina gusa, ahora agufuhira k’uwo ababonanye wese akeka ko muri kuganira bimwe nawe akuganiriza agamije. Umuntu ufuhira uwo bakundana kubera kumukeka n’umufuhira kubera kumukunda ngo atamubura babikora bitandukanye.

5. Mubaze niba yiteze ubudakemwa kuri wowe

Kuba mu rukundo bivuze kwihanganira amakosa yose, ubudakemwa n’ibindi byose ku mukunzi wawe. Abarangwa n’irari gusa baba biteze ko uzaba ukora buri kimwe cyose neza imbere y’inshuti zabo kugira ngo mugaragare neza. Niba ubona ko umuntu adashobora kwihanganira intege nke zawe wikwirirwa umwemerera urukundo kuko ntiwashobora kubaho udakosa.

Src: Dating Tips






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND