RFL
Kigali

Huye: Umugabo yafatiwe mu cyuho apakiye imitungo yose ataye urugo rwe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:2/08/2020 19:03
0


Kayitakirwa Gerard washakanye byemewe n’amategeko na Mukangenzi Jacqueline yafatiwe mu cyuho apakiye imitungo yose y’urugo rwabo atabwiye umugore we.



Byabereye mu mudugudu w’Agasenyi Akagari ka Gitwa Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
 

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo abanyamakuru bageraga muri uyu mudugudu basanze ibi bikoresho birunze ku muhanda , abaturage bavuga ko uyu mugabo Gerard yabijyanye agafatwa agarutse ajyanye ituru ya kabiri.

 

Mukangenzi avuga ko mu myaka 8 ishize yashakanye na Gerard bakundana babyara umwana wa mbere atwite uwa kabiri ahura n’uburwayi  yanze kubwira itangazamakuru ajya kwivuza CHUB baramubaga abyara umwana muzima.

 

Avuga ko atazi ibyo kwa muganga babwiye umugabo we ku burwayi bwe kuko ngo yavuye mu bitaro ageze mu rugo umugabo ahita amuha icyumba cye.

 

Mukangenzi akomeza avuga ko yari umugore usa neza mbere y’uko arwara ariko ngo kuva mu myaka itanu ishize arwaye ntabwo umugabo yongeye kumwitaho byatumye acupira, uyu mugabo atangira kujya mu bandi bagore.

 

Uyu mugabo Gerard mbere y’uko apakira imitungo y’urugo yabanje kujyana abana ahantu umugore we atazi kugeza ubu.

 

Agira ati {“Icyifuzo cyanjye ni uko yanzanira abana agahahira urugo, agashaka umukozi ubundi akampa igishoro nkakomeza akazi ko gucuruza”}.

 

Uyu mugore avuga ko kuri 1 Kanama 2020 yahamagawe n’abaturanyi bamubwira ko umugabo we ibintu yabipakiye abijyanye.

 

Akomeza avuga ko uyu mugabo atari agihahira urugo ngo ahubwo ibyo yahahaga byose yabishyiraga undi mugore baturanye bikekwa ko ari inshoreke ye, akaba ari we uteka akaba ariho Gerard ajya kurya.

 

Abaturage bavuga ko Jacqueline yakorewe ihohoterwa bagasaba ko ubuyobozi bwafasha uyu muryango umugabo akagaruka mu rugo akita ku rugo rwe kuko basenzeranye.

 

Gusa Kayitakirwa Gerard avuga ko icyabaye ari uko yari apakiye ibintu yimukiye ahandi. Abajijwe impamvu yapakiye ibintu atabwiye umugore we yavuze ko uyu mugore yari amaze ibyumweru bibiri ataba mu rugo.

 

Mukangenzi Marie Jeanne, mukuru wa Jacqueline avuga ko Jacqueline yari amaze iminsi aba iwe, akavuga ko impamvu yamuzanye iwe ari uko yabonaga umugabo we atakimwitaho.

 

Yagize ati {“Mukangenzi Jacqueline ni murumuna wanjye, umugabo we nta kibazo yigeze atugezaho nk’umuryango, ahubwo yari yaraduciye haciye imyaka 3 nta muntu ugera iwe.

 

Akarengane karimo ni uko atita ku mugore we twaramumushyingiye ari muzima, yarwara akamutererana ntiyongere kumukorera ibikorerwa umugore mu rugo.

 

Ikibazo uko cyakemuka ni uko Gerard yakongera agatunganya inshingano nk’umugabo mu rugo rwe akita ku mugore we akita no kubana”}.

 

Abaturage bavuga ko abana ba Jacqueline na Gerard kuri ubu bashobora kuba bari mu mujyi wa Kigali aho bivugwa ko bajyanywe n’inshoreke ya Gerard.

 

Gerard avuga ko ibyo by’inshoreke ntacyo yabivugaho, gusa yemeza ko yitaye ku mugore we uko ashoboye ati {“Imyaka itanu yose ishize ninjye wa murwaje, aho kwa mukuru we ahamaze ibyumweru bibiri. Uko mwamubonye mwabonye ameze nk’umuntu utaritaweho muri iyo myaka itanu?. Naramuvuje mujyana na Faisal kandi murabizi ko mituelle idakorayo”}.

 

Ari Gerard na Jacqueline nta n’umwe wigeze avuga kuburwayi uyu mugore afite, gusa hari abaturanyi bavuga ko Jacqueline afite ikibazo cyo mu mutwe cyatewe no kuba yaratereranywe n’umugabo nyuma yo kurwara iyo ndwara batashatse gutangaza.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Migabo Vital, yavuze ko iki kibazo yakimenye ndetse cyatangiye gukurikiranwa kugira ngo gikemuke ntawe urenganye.

 

Yagize ati {“Ayo makuru namaze kuyamenya, tugiye kugikurikirana turebe uko byakemuka icyo twifuza ni uko hatagira umuntu urengana. 


Ubwo twavuganaga ku murongo wa telefone na Kayitakirwa Gerard kuri iki cyumweru mu masaha ya Satanu, yatubwiye ko ageze mu gace atazi neza ariko ari kwerekeza Iburengerazuba.


Abaturanyi nibo batesheje uyu mugabo bahamagara umugore we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND