RFL
Kigali

Kwambika Perezida Kagame, imikoranire ye na PSG: Ikiganiro na Moses washinze 'Moshions’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2020 11:32
0


Imyaka itanu iruzuye inzu y’imideli yitwa ‘Moshions’ yashinzwe na Turahirwa Moses yambika abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye barimo Perezida Kagame n’umuryango we n’abandi banyuranye.



Moshions yagize izina rikomeye cyane binyuze mu gukora imishanana yambarwa n’abasore mu mihango yo gusaba no gukwa umugeni. Imyambaro yayo itakishijwe imigongo mu buryo butandukanye ifite amasaro y’ibara ry’umweru n’umukara byizihira benshi.

Moshions yambitse abarimo Bertrand Ndengeyingoma, umugabo wa Ange Ingabire Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye n’abandi.

Imyenda y’iyi nzu kandi yambarwa n’abarimo abanyamakuru bafite izina rikomeye mu Rwanda, abahanzi, aba-Djs bagezweho n’abandi bafite inyota yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Turahirwa Moses washinze ‘Moshions’ yavukiye mu Karere ka Nyamasheke aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye. Yakuze nk’abandi bana ariko agakunda gukora utuntu tw’ubukorikori akanakunda kwambara neza rimwe na rimwe akajya akorera imyenda bashiki be bakoze ibirori.

Ubuzima yakuriyemo mu muryango we ni bwo bwatumye yisanga mu budozi. Nyina yari umudozi mwiza wafumaga ibitambaro akabitakisha intebe zo mu ruganiro n’ibindi.

Gukunda kwambara neza abicyesha imyenda yihangiye byatumaga yumva ko igihe kimwe azikorera. Ibi ngo byamutandukanyaga n’abandi bana bo ku ishuri, bavuga ko azi kwambara.

Mu 2010 yaje mu Mujyi wa Kigali kwiga kaminuza mu ishuri rikuru rya IPRC Kigali yigaga ibijyanye n’ubwubatsi [Civil Engineering] mu ishami ry’amazi. 

Asoje amasomo yabonye ibiraka ariko urukundo rw’imashini yo kudoda rukomeza kuganza muri we. Byatumye yiyemeza kubyinjiramo byeruye, bamwe mu nshuti ze n’abo mu muryango ntibamushyigikira bavuga ko yakabaye akora ibyo yigira.

Moses yatangiye gukora, ndetse mu 2015 ashyira ku isoko imyenga ye ya mbere, irakundwa bituma yiyemeza kwandikisha mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Moshions ndetse atera n’intambwe yo kwihugura.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Turahirwa Moses yavuze ko yatangije Moshions ahanini biturutse ku kuba yarakundaga kumurika imideli no kuyihanga. Avuga ko atangira iyi nzu y’imideli yabonaga itazaguka, kandi ngo yabikoraga nk’ibintu byo kwishimisha.

Yakoze amahugurwa atandukanye ashamikiye kuri uyu mwuga n’ubucuruzi ku buryo avuga ko yamwaguye mu kazi ke ka buri munsi. Turahirwa avuga ko yinjira ku isoko ryo mu Rwanda yabanje kwitegereza ibyo abandi bakora kugira ngo atazagira uwo yigana.

Avuga ko benshi bari bamenyereye gukora ibitenge, we ahitamo gukoresha amatisi ariko akayongerera ubwiza yifashishije amasaro. Ngo yabikoze mu rwego rwo gusigasira umuco w’u Rwanda, guhesha agaciro ‘Made in Rwanda’ asanishije n’imyambarire igezweho.

Aganira na INYARWANDA, yagize ati “Numvaga ari wo mwihariko ndi bushake. Werekana u Rwanda, werekana umuco wacu cyangwa se ubwo bukorikori bwa Kinyarwanda bw’Abanyarwanda ariko nkagerageza noneho no kubishyira ku myenda nkabihuza n’imyenda igezweho.”

Zari inzozi ze kwambika Perezida Kagame:

Moses avuga ko amaze kugira izina hari abo yitayeho cyane mu kubakorera imyenda barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, ibyamamare n’abandi kugira ngo bamubere abaranga.

Avuga ko aba bagiye bamusura mu bihe bitandukanye bagasobanuza neza uko iyi myenda ikoze, umwihariko wayo n’ibindi. 

Mu bihe bitandukanye wabonye Umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Madamu Jeannette Kagame yambaye imyenda yakozwe na Moshions nk’amakanzu n’amashati atakishijwe imigongo. Perezida Kagame nawe akunze kwambara amashati yakozwe na Moshions.

Moses yabwiye INYARWANDA ko zari inzo ze kwambika Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame n’umuryango we, ariko kandi ngo hajemo amahirwe kugira ngo ibi bikunde kuko inzozi yari afite zagirwa n’undi mudozi uwo ari we wese. 

Yavuze kandi ko byanaturutse ku kuba ibyo akora byaragiye bigaragarira abantu benshi bituma n’abandi bifuza kumuyoboka. Moses avuga ko umuryango wa Perezida Kagame ushyigikira ibikorerwa mu Rwanda biri no mu byatumye uyoboka Moshions.

Yavuze ko umunsi bamuhamagaye bamubwira ko agiye gutangira kubambika ibyishimo byamusaze ariko kandi atangira kwitegura kugira ngo icyizere bamugiriye ntibazakimutakarize.

Ati “Ni ikintu cyanshimishije mu rugendo rwanjye. Numva ko cyanshimishije cyane ndetse kinangirira umumparo mu buryo bukomeye.”

Moses avuga ko ibi byamuhaye icyizere cyo kuvuga ko byose bishoboka “Iyo wiyizeye. Iyo wizeye ibyo ukora ukabishyiramo umuhate ndetse n’urukundo n’imbaraga byanze bikunze hari igihe bikugarukira.”

Imikoranire ye n’ikipe y'ikipe ya PSG:

Muri Mutarama 2020 ni bwo byatangajwe ko Turahirwa Moses yagizwe Ambasaderi w’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yamamaza ‘Visit Rwanda’.

Mu masezerano, Paris Saint-Germain ifitanye n’u Rwanda harimo kwamamaza ibirango bya ‘Visit Rwanda’ ku kibuga cyayo Parc des Princes no ku myenda y’abakinnyi b’ikipe yayo y’abagore.

Aya masezerano yatangajwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2019. Hashize iminsi ni bwo byatangajwe ko Moses yatangiye gukorana na PSG.

Moses yabwiye INYARWANDA ko atagizwe Ambasaderi wa PSG, ahubwo ko yasinye amasezerano yo kwamamaza imyenda bashyize ku isoko ya PSG ndese n’iya Jordan.

Avuga ko yatoranyijwe na RDB kandi ko PSG yari ikeneye abantu bazwi bari mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Icyo Moses yishimira mu myaka itanu ishize

Moses avuga ko yishimira intambwe Moshions imaze gutera, kuba afite ‘brand’ ifite izina mu Rwanda no hanze, kuba inzozi ze zarabashije kuba impano. Yavuze ko bafite ibintu byinshi byo gukora nyuma y’iyi myaka harimo kuzana imyambaro ifite udushya no kugeza ‘brand’ ya Moshions ku Isi yose.

Avuga ko ibi bazabigeraho bifashishije abahanzi n’abanyamideli bakomeye ku Isi no gushyiraho isoko ryo kuri Internet aho umuntu ashobora guhahira n’ibindi.

Ngo barateganya ko buri mwaka bazajya bashyira ku isoko imbumbe y’imyambaro ibiri aho kuba ‘collection’ imwe yajyaga isohoka muri Nyakanga gusa.

Avuga ko bazakorana n’izindi nzu z’imideli zifite ubukorokori butandukanye, gushyiraho ba-Ambasaderi bashya, kongera ibicuruzwa ku isoko n’ibindi.

Moses yavuze ko yashinze Moshions biturutse ku buzima yakuriyemo bw'ubukorikori/Ifoto: Murindabigwi Eric Ivan-Inyarwanda.com

Madamu Jeannette Kagame akunze kwambara imyenda yakorewe muri Moshions yizihiza imyaka itanu

Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions /Ifoto: Murindabigwi Eric Ivan-Inyarwanda.com

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente mu ishati ya Moshions

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase mu ishati ya Moshions

Dj Toxxyk ni Ambasaderi w'inzu y'imideli ya Moshions yashinzwe na Turahirwa Moses

Nyampinga w'u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yishimiye imyaka itanu inzu ya Moshions imaze yambika benshi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MOSES TURAHIRWA WASHINZE 'MOSHIONS'


VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND