Nyuma y’uko Kenneth Petty atanze ubusabe ku mucamanza ko zimwe mu ngingo ziri mu ifungurwa rwe zakoroshywa maze akazabasha kuba ari kumwe n’umugore we Nick Minaj ku munsi azibarukiraho imfura yabo, umusabe bwe bwemeye n’umucamanza.
Kuwa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo umucamanza yemeje ubusabe bwa Kenneth Petty, nyuma
y’uko asabye ko yakomorerwa bityo akazaba ari kumwe n’umugore
we Nick Minaj ku munsi azaba yibaruka imfura yabo.
Nk'uko
ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, muri aya mabwiriza mashya uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yahawe, amwemerera kuba yatemberana n’umugore we mu
ngendo zitandukanye akora zijyanye n’umwuga we w’ubuhanzi ubwo azaba asubiye mu
kazi.
Mu kwezi
dusoje, nibwo Nick Minaj abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije
abakunzi be ko yitegura kunguka imfura ye.
Amwe mu
mabwiriza uyu mugabo yakurikizaga yagumyeho harimo ko kuba atemerewe gukoresha
ibiyobyabwenge no gukomeza kwambara agakoresho gashyirwa ku kaguru (Ankle monitor)
kifashishwa mu kumenya aho aherereye.
Muri Gicurasi, Kenneth yatawe muri yombi muri California nyuma y’uko yimutse muri New York akagenda atabimenyesheje ubuyobozi. Muri Califorinia Kenneth yari yagiye gusura umuraperi Move Ya Hips nibwo yaje gutabwa muri yombi akurikiranweho kutubahiriza amabwiriza yahawe.
Nyuma nibwo yaje gufungwa ariko ararekurwa atanze amande angana n’ibihumbi ijana by’amadorali $100,000. Muri iki cyumweru nibwo Kenneth yatanze ubusabe bwe ku mucamanza asaba ko yakomorerwa gutembera muri California bityo akazaba ari hafi y’umugore we ku munsi azaba yibaruka imfura yabo bombi.
Nyuma y’uko umucamanza yemeye ubusabe bwe byatumye uyu mugabo azaba yemerewe kuba ari kumwe n’umugore we ku munsi w’ibyishimo wabo bombi ubwo bazaba bungutse imfura yabo.
Uyu mugabo yafunguwe mu myaka micye ishize asubira mu buzima bwo hanze ariko akaba yarafungishijwe ijisho, nyuma y’imyaka irindwi yose yari amaze muri gereza. Kenneth yari akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu mu rwego rwa mbere (First degree) iki cyaha akaba yaragikoze mu mwaka wa 1995.
Src:
Dailymail
TANGA IGITECYEREZO