Inkuru idasanzwe iri kuvugwa mu gihugu cy’u Buhinde mu gace ka Pradesh, abantu bagera ku 10 bapfuye nyuma yo kugera ku kabari bafite inyota, maze bagasaga utubari ducuruza Liquor twafunze bahitamo kwiyahuza umuti w’isuku bakaraba mu ntoki uzwi nka “Hand Sanitizer” babonaga hafi aho.
Amakuru avuga ko byibuze abantu 10 bapfuye nyuma yo kunywa uyu muti bakaraba mu ntoki mu kuzikorera isuku. Ibyabaye byashingiye ahanini ku ibura ry’inzoga nyuma y'uko amaduka y’ibinyobwa yafunzwe mu mudugudu wo muri leta y’u Buhinde ya Andhra Pradesh hirindwa Coronavirus.
Umuyobozi wa Polisi mu karere, Siddharth Kaushal,
yatangaje ko abantu bapfuye bavanze uyu
muti w’isuku Hand Sanitizer n'amazi
n'ibinyobwa bidasembuye.
Yongeyeho ko aba bantu bari batunzwe n'inzoga ku buryo
kwihangana byabananiye bakagira ngo uyu muti waba ukora nk’inzoga cyangwa kuba bawuvanga n’ibindi byavamo igisa n’inzoga bakaba bakinywa bakumva
banyweye inzoga.
Abenshi bemeza ko umuti wa Hand Sanitizer utica ako kageni. Bwana
Kaushal yabwiye abanyamakuru ati: "Turimo gukora iperereza niba uyu muti
wifashishwa mu isuku wari ufite ibindi bintu bifite uburozi." Yongeyeho ko
bohereje icyitegererezo cy’iyi miti y’isuku
kugira ngo basesengure imiti iyigize ko yica nabi koko.
Guverinoma y’u Buhinde yongeye gufungura ubucuruzi
bwinshi mu rwego rwo gukumira ihungabana rikomeye ry’ubukungu. Mu ntangiriro
z'iki cyumweru, mu Buhinde kandi hatangajwe ko ibigo bya Yoga n’imyitozo
ngororamubiri bizemererwa gufungura.
Indwara ya
coronavirus muri Andhra Pradesh, mu Majyepfo y'Ubuhinde, yiyongereyeho 9% mu
kwezi gushize. Hagati aho, Ubuhinde bufite abantu banduye iki cyorezo barenga 55.000 mu gihugu hose mu gihe cy’umunsi
umwe. Umubare w'abapfuye wiyongereyeho 779 ugera ku barenga 35.700.
Abaturage baho usanga umubare mwinshi
utunzwe n’inzoga mu duce turimo ubushyuhe aho banywa buri kanya, ibyatumye
utubari dufunga kare abaturage bakabura ibyo kunywa bakanywa umuti w’isuku
bagapfa.
SRC:hindustantimes
TANGA IGITECYEREZO