RFL
Kigali

Jason CBoy yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo y’urukundo “Take Care”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2020 16:45
0


Ndizeye Engelise uzwi nka Jason CBoy yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Take Care” yamwinjije mu muziki byeruye nk’umuhanzi wigenga.



Jason CBoy uvuka kuri Benjamin Rutikanga na Umurerwa Clementine yatangiye umuziki akiri muto ndetse ni umwe mu baririmbye muri ‘Sunday School’ ya ADEPR Gasave guhera afite imyaka ine y’amavuko.

Akiri muto yakundaga kubyina nk’umuhanzi Chris Brown na Michael Jackson ariko akumva no kuririmba bimuzamo. Ku myaka icyenda y’amavuko ni bwo yatangiye kwandika indirimbo ndetse akajya aziririmba imbere y’abantu mu bikorwa bitandukanye.

Ubu yinjiye mu rugendo rw’umuziki byeruye ahereye ku ndirimbo "Take Care" yakoze yishyize mu mwanya w’umusore ubwira umukunzi we ko kugira ngo amugaragarize ko amukunda amwambika impeta y’urukundo.

Jason CBoy yabwiye INYARWANDA, ko yashyize imbaraga mu gukora iyi ndirimbo ku buryo “Iyo nyumvise bintera inyota yo guhanga ibindi bintu byiza byo gusangiza Isi yose.”

Avugako afite intego yo gusohora ibihangano byinshi kandi byiza bizatuma amenyekana ku rwego mpuzamahanga akagira n’ubushobozi bwo gufasha abandi bakizamuka kugera ku nzozi zabo.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Knox Beat muri Monster Records naho amashusho yatunganyijwe na Eliel Filmz. Uyu musore aririmba mu njyana nyinshi cyane cyane Pop na RnB Soul.

‘Take Care’ ni indirimbo avuga ko yitezeho ko igera ku bantu bose kandi ikanyura imitima ya benshi “Ikibutsa abantu bose uburyo biyumva iyo batekereje ku bakunzi babo.”

Ni indirimbo avuga ko yatumye inshuti n’abavandimwe biyemeza gukomeza kumutera inkunga mu magambo no mu bikorwa. Uyu muhanzi uzi gucuranga gitari na piano, avuga ko mu bikorwa biri imbere afite harimo gusohora indirimbo nyinshi no gukora Album.

Umuhanzi Jason CBoy yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Take Care"
Jason CBoy yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zizamugeza ku rwego mpuzamahanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TAKE CARE" Y'UMUHANZI JASON CBOY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND