Airtel Rwanda
Kigali

Perezida Rodrigo Duterte wa Philippines ati "Sindimo gukina - udupfukamunwa mudusukuze 'essence''

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:31/07/2020 14:19
0

Duterte uyobora Philippines aracyasaba abaturage b'iki gihugu gusukura udupfukamunwa bakoresheje essence - ashimangira ko ubwo yabivugaga bwa mbere "atarimo akina". Asubiza abambwise umusazi yagize ati” "Abo banenga baravuze ngo 'Duterte ni umusazi'. Ibicucu gusa! Niba ndi umusazi, ni mwe mwari mukwiye kuba Perezida, ntabwo ari njye".



Perezida Rodrigo Duterte uyubora igihugu cya Philippines mu cyumweru gishize yatangaje ko abaturage bagomba kujya basukuza udupfukamunwa essence, gusa abaturage bavuze ko uyu mugabo ashobora kuba ari gutebya. Kuri iyi nshuro Perezida Duterte yashimangiye ko atari gukina.

Abategetsi bo mu rwego rw'ubuzima muri iki gihugu banavuze ko udupfukamunwa dukoze mu bitambaro dukwiye kujya tumeswa nk'uko bisanzwe. Naho utundi ubusanzwe dukoreshwa kwa muganga two tugasimbuzwa buri uko turangije igihe cyo gukoreshwa.

Ariko kuri uyu wa Gatanu, Perezida Duterte yongeye gusubiramo amagambo ye - ati "Ibyo navuze ni ukuri... jya kuri stasiyo ya 'essence'".

Nta gihamya ihari y'uko 'essence' ishobora gusukura udupfukamunwa. Ahubwo gukomeza kugira aho uhurira nayo igihe kirekire bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima kandi no kuyisuka bishobora guteza ibyago by'inkongi y'umuriro.

Ni ayahe magambo yakoreshejwe na Perezida Duterte avuga kuri iyi ngingo?


Akomoza ku magambo yavuze mbere, Bwana Duterte yagize ati: "Abo [banenga] baravuze ngo 'Duterte ni umusazi'. Ibicucu gusa! Niba ndi umusazi, ni mwe mwari mukwiye kuba perezida, ntabwo ari jye".

"Ibyo navuze ni ukuri. Niba nta 'alcool' ihari, cyane cyane ku bakene, nimujye kuri stasiyo ya 'essence', mukoreshe 'gas' [gaz] mu gusukura". "Ntabwo ndimo gukina. Ntabwo ndimo gukina. Mwebwe... muragerageza kunyinjirira mu bwonko".

Ni iki yavuze mu cyumweru gishize?

Bwana Duterte w'imyaka 75 yavuze ko abadafite ibyo gukoresha mu gusukura udupfukamunwa twabo bashobora gukoresha 'gas'. Yagize ati: "Umunsi nurangira, manika [agapfukamunwa] ahantu runaka ugatere Lysol [ umuti wo gusukuza] niba ufite amikoro yo kuyigura".

"Ku badafite ubushobozi bwo kuyigura [Lysol], mukinike muri 'gas' cyangwa 'diesel' [ubwoko bwa 'petrol']... shakisha gusa 'gas' nke [ubundi] uyirambikemo ikiganza cyawe [kirimo agapfukamunwa]".

Nyuma y'ayo magambo yo mu cyumweru gishize, umuvugizi we Harry Roque yihutiye kumukosora. Icyo gihe, igitangazamakuru Rappler cyo muri icyo gihugu cyasubiyemo amagambo ya Bwana Roque agira ati: 

"Sinibaza ko nyuma y'imyaka ine ishize ari Perezida, mushobora kuba mutaramenya [mutaramumenya]". "Ni urwenya [gusa] yateraga. Ni iyihe mpamvu yatuma dukoresha 'gas' mu koza?". 

Hagati aho, Maria Rosario Vergeire, umutegetsi wo mu rwego rw'ubuzima muri Philippines, yavuze ko udupfukamunwa dukoze mu bitambaro dukwiye kumweswa tukanikwa nkuko bisanzwe.

Madamu Vergeire yongeyeho ko udupfukamunwa ubusanzwe dukunze gukoreshwa kwa muganga (surgical masks) two dukwiye gusimbuzwa utundi buri uko turangije gukoreshwa mu gihe cyagenwe.

Gupima bihagaze gute?

Kugeza ubu muri Philippines abantu barenga 85,000 bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus, muri bo abarenga 1,900 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Philippines ituwe n'abaturage barenga gato miliyoni 106.

Nk'uko BBC dukeshya iyi nkuru ibitangaza binyuze kuri Howard Johnson umunyamakuru wayo uri muri Philippines avuga ko ugereranyije no mu bindi bihugu byazahajwe na Covid-19 imibare yatangajwe y'abanduye n'abo yishe iri hasi muri Philippines, ariko n'imibare y'ibipimo bifatwa muri iki gihugu nayo iri hasi.

Uyu munyamakuru avuga ko abarenga gato 1% by'abaturage ba Philippines ari bo gusa bamaze gupimwa Covid-19 kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND