RFL
Kigali

France yasohoye indirimbo “Gake” nyuma y’amezi icyenda yari amaze acecetse-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2020 13:15
0


Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu France uzwi kandi nka France, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Gake” nyuma y’amezi agera ku icyenda yari amaze acecetse.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Gake” yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 36’. 

Aje akurikira indirimbo “Bitwaye iki” uyu muhanzikazi yasohoye, ku wa 29 Ukwakira 2019. Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 8 n’ibitekerezo bigera kuri 28.

Indirimbo “Gake” ivuga ku mukobwa usaba umusore kugenza ibintu gahoro gahoro mbere y’uko bafata umwanzuro ukomeye mu buzima.

Ni indirimbo France avuga ko yanditse ari kumwe n’inshuti ye yamufashije kuyandika mu rwego rwo kubwira urubyiruko kwitongera imyanzuro bafata ku buzima bwabo.

Ati “Igamije gukangurira urubyiruko rw’ubu ko ibintu byose byo mu rukundo bagakwiye kugenza gacye buri kimwe cyose bakagitekerezaho niba koko ari ibintu bizamara igihe kinini.”

France yabwiye INYARWANDA ko amezi icyenda ashize adasohora indirimbo bitewe n’uko hari ibyo yarimo ategurira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko n’amasomo yari amaze iminsi akurikirana ari mu byatumye adashyira imbaraga cyane mu muziki.

Yakomeje ati “Amezi icyenda ku muhanzi ni menshi. Hari byinshi nari ndimo gutegura kuri njye mbinononsora ariko mfite ibikorwa byinshi ngiye gusohora. N’icyo kintu nababwira. Nari ndimo kubitegura.”

France yavuze ko iyi ndirimbo "Gake" yasohoye ibanjirije izindi ndirimbo agiye gusohora mu minsi iri imbere.

Avuga kandi ko iyi ndirimbo ari imwe mu nzira ze zo gukomeza umuziki adahagaritse mu ntego yihaye kuva atangiye.

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo “Gake” yakozwe na Producer Davis n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Wax.

Umuhanzikazi France yasohoye amashusho y'indirimbo "Gake" nyuma y'amezi icyenda yari amaze acecetse

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "GAKE" Y'UMUHANZIKAZI FRANCE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND