RFL
Kigali

Rafiki yasohoye indirimbo ebyiri harimo iyo yakoranye na Platini nyuma y’imyaka 5-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2020 12:18
0


Umuhanzi Rafiki Mazimpaka uzwi kandi nka Rafiki yasohoye amashusho y’indirimbo “Ngufashe” n’amajwi y’indirimbo “Pase” yakoranye na Platini Nemeye. Izi ndirimbo zombi zasohotse kuri uyu wa 31/07/2020. Amajwi (Audio) y’indirimbo “Ngufashe” yari amaze amezi 6 asohotse.



Ni mu gihe kandi uyu muhanzi yari amaze hafi icyumweru ateguza abafana be indirimbo ye nshya “Pase” yakoranye na Platini nyuma y’imyaka itandatu. 

Rafiki na Platini baherukaga guhurira mu ndirimbo “Gasopo” yanaririmbyemo Tmc bari mu itsinda rya Dream Boys ryasenyutse. Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye, ndetse ubu ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 22 kuva mu 2015.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Rafiki wubakiye ku njyana ya Coga Style, yavuze ko we na Platini mu ndirimbo ‘Pase’ baririmbye ku muntu ushobora kurangira undi ibyo gukora.

Ati “Mu buzima ushobora kugera ahantu ukabona hari akazi kandi ubizi neza ko nanjye nkashaka ugahita uvuga uti ‘reka mpamagare Coga’ ukaba umpaye ‘pase’.”

Rafiki yavuze ko bataririmbye ‘ibishegu’ byiharajwe muri iki gihe, ariko nabyo ari ubuzima busanzwe abantu babamo. Yavuze ko we na Platini batangiye umushinga wo gukora amashusho y’iyi ndirimbo bashobora kuzasohora mu minsi iri imbere.

Rafiki avuga kandi ko bitewe na Covid-19 yagowe no gufata amashusho y’indirimbo ‘Ngufashe’ ari nayo mpamvu yari amaze igihe atayisohora. Yavuze ko yahisemo kuyisohora uyu munsi kugira ngo abafana babashe kuyibona ndetse bumve n’indirimbo yakoranye na Platini.

Uyu muhanzi yavuze ko we na Platini bagifitanye n’indi mishinga y’indirimbo bateganya gusohora mu minsi iri imbere. Ati “Dufitanye gahunda yo gukora ikintu kimeze nka ‘EP’. Turashaka gukora izindi ndirimbo mu mishinga igikomeje.”

Rafiki na Platini P bakoranye indirimbo 'Pase' nyuma y'imyaka itanu yari ishize

Rafiki yavuze ko we na Platini P bari gutekereza uko bakora 'EP' y'indirimbo

UMVA HANO 'PASE' INDIRIMBO NSHYA YA RAFIKI FT PLATINI P


REBA HANO INDIRIMBO 'NGUFASHE' YA FARIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND