RFL
Kigali

Miss Supranational 2020 yasubitswe kubera COVID-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2020 10:36
0


Abategura irushanwa rya Miss Supranational yari igiye kuba ku nshuro ya 12 batangaje uyu munsi ko yasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe.



Byari biteganyijwe ko abakobwa baturutse imihanda yose yo ku Isi bahurira muri Poland mu Ukuboza 2020 hashakishwa uwegukana ikamba rya Miss Supranational 2020. 

Abategura iri rushanwa basohoye itangazo bavuga ko Miss Supranational y’uyu mwaka itakibaye ahubwo ko izaba umwaka utaha wa 2021.

Bavuze ko ari icyemezo bafashe bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata indi ntera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Gerhard Parzutka von Lipinski Perezida wa Miss&Mister Supranational Organization, yavuze ko kuva batangira iri rushanwa batigeze batekereza ko bazahura n’icyorezo nk’iki cyakoma mu nkokora ibikorwa byabo.

Uyu muyobozi avuga ko 2020 ari umwaka utarahiriye buri wese, cyane cyane ibikorwa mpuzamahanga byitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku Isi.

Yavuze ko icya mbere ari ubuzima n’umutekano by’abakobwa bitabira iri rushanwa, ari nayo mpamvu bahisemo gusubika iri rushanwa.

Bwana Gerhard Parzutka, anavuga ko gufata uyu mwanzuro ari icyemezo cyabagoye gufata ahanini bitewe n’aho imyiteguro yari igeze.

Yavuze ko mu minsi iri imbere bazaganira n’abafatanyabikorwa babo kugira ngo bemeze itariki nyayo iri rushanwa rizaberaho umwaka utaha.

Ati “Ndashaka gushimangira ko tuzagarukana imbaraga igihe cyose tuzaba twemerewe kugenda byoroshye n’igihugu kizakira iri rushanwa.”

Umukobwa witwa Antonia Porsild wo muri Thailand wegukanye irushanwa rya Miss Supranational 2019 azakomeza kugumana iri kamba kandi abe na Ambasaderi w’iri rushanwa.

Cyo kimwe na Nate Crnkovich wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wegukanye irushanwa rya Mister Supranational 2019.

Gerhard yavuze ko bazakomeza kwita kuri Nyampinga na Rudasumbwa babashakira ibyo gukora mu gihe cyose hataraboneka ubasimbura.

Andre Sleigh Ushinzwe kurema udushya n’abiyandikisha muri Miss&Mister Supranational, yavuze ko hari bamwe mu bakobwa bari bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa kandi ko bazabafasha.

Yavuze ko uyu ari n’umwanya mwiza kuri bo kuko bigiye kubafasha gukomeza kwitegura.

Nsengiyumva Alphonse utegura Miss Supranational Rwanda, yavuze ko guhera muri Kanama 2020 bazafungura uburyo abakobwa bakwiyandikisha muri iri rushanwa.

Kuri we, avuga ko ari umwanya mwiza kuri bo wo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda no gufata igihe cyo kumutegura mbere y’uko agenda.

Anntonia Porslid wo muri Thailand azatanga ikamba hamenyekanye uwambitswe ikamba rya Miss Supranational 2021

Anntonia [Uwa Gatatu uvuye ibumuso] yagaragiwe n'igisonga cya mbere cyo muri Namibia, icya kabiri cyo muri Indonesia, uwa Gatatu wo muri Peru n'uwa kane wo muri Venezuela

Miss Supranational 2020 yasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi muri iki gihe

Miss&Mister Supranational 2021 izaba ivuguruye mu buryo butandukanye n'iyari isanzwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND