RFL
Kigali

598 bamaze gutanga imishinga yabo mu kigega cya Miliyoni 300 kizafasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2020 8:54
0


Abantu 598 bamaze gutanga imishinga yabo mu kigega cya Miliyoni 300 Frw kigamije gufasha abahanzi n’ibigo bitandukanye guhangana n’ingaruka za Covid-19. Ni mu gihe kwakira imishinga muri iki kigega bigikomeje.



Ku wa 24 Nyakanga 2020 ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangije 'Gahunda Igamije kuzahura Icyiciro cy’Inganda Ndangamuco'.

Iyi gahunda yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n’ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'iki cyorezo.

Yatangiranye inkunga y'ingoboka ya miliyoni 300 Frw azafasha abahanzi n'ibigo bitandukanye kubasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

INYARWANDA ifite amakuru ava mu Imbuto Foundation avuga ko mu gihe cy’iminsi itandatu (24 Nyakanga-30 Nyakanga 2020) iki kigega gitangijwe abantu 598 bamaze gutanga imishinga yabo.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yavuze ko ikigega kizafasha imishinga 30 nibura buri wose ugahabwa miliyoni 10.

Ati “Ntidushaka gufasha umuntu umwe ku giti cye, turifuza gahunda yafasha abantu benshi.”

Yabwiye abahanzi ko muri ibi bihe indangagaciro yo gutahiriza umugozi umwe ariyo ikwiye kubaranga.

Iki kigega “Cultural Creative Industry (CCI) Recovery Plan” kigamije kuzahura ‘Inganda Ndangamuco', ibigo n’abahanzi bagizweho ingaruka zikomeye muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

Iki kigenga cyatangijwe kirimo inkunga ya Miliyoni 300 Frw yo kongera ubumenyi no gufasha abahanzi kugeza ibyo bakora ku masoko binyuze mu kubashakira aho babimurikira.

Aya mafaranga azahabwa umuntu wese, abahanzi bari mu matsinda 7 babarizwamo, ikigo, koperative n’undi wese ufite umushinga utanga igisubizo ku bibazo abahanzi benshi bahura nabyo muri iki gihe.

Iyi mishinga izatangira gusesengurwa guhera ku wa 01 Kanama 2020, aho bizamara igihe cy’ibyumweru bibiri-Akanama Nkemurampaka gahitamo imishinga 30 aho buri umwe azahabwa Miliyoni 10 Frw.

KANDA HANO UTANGA UMUSHINGA WAWE MU KIGEGA CYA MILIYONI 300 FRW

Uhereye ibumoso: Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa Televiziyo y'u Rwanda; Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubucuruzi cya Business Professionals Network (BPN), Nkulikiyinya Alice, Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Munezero Ferdinard; Rwema Umutoni Laurene Umuyobozi wa Uzi Collections n'umuhanzi Mani Martin mu itangizwa ry'ikigega cya Miliyoni 300 Frw





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND