Umugabo w’umuraperikazi Nick Minaj, Kenneth Petty ubu uri hanze ariko akaba afungishijwe ijisho yamaze gutanga ubusabe mu bucamanza asaba ko yazakomorerwa akazaba ari kumwe n’umugore we mu gihe azaba yibaruka imfura yabo.
Mu minsi ishize
ni bwo umuraperikazi Nick Minaj yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye, nyuma
y’amafoto atandukanye yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Aho bamwe baba
bifuza kuba bari kumwe n’abakunzi babo mu byishimo byo kunguka umwana
by'akarusho imfura yabo, Nick Minaj we bitewe n’ikirego umugabo we
akurikiranweho bishoboka ko umugabo we ashobora kutemererwa kuba bari kumwe
kuri uyu munsi w’ibyishimo wabo bombi.
Nick Minaj aritegura kwibaruka imfura ye
Nk'uko ikinyamakuru
TMZ cyabitangaje, Kenneth yamaze gutanga inyandiko ku mucamanza
asaba ko zimwe mu ngingo ziri mu ifungurwa rwe zahindurwa maze akazemererwa
kuba ari kumwe n’umugore we ubwo azaba yibaruka imfura yabo.
Ubu busabe
uyu mugabo yabutanze nyuma y’uko yabonye ashobora kuzabangamirwa n’amasaha
yagenewe yo kuba ari hanze (Curfew hours) nk'uko biri mu mabwiriza yahawe.
Ibindi uyu mugabo yasabye harimo ko yakomorerwa gutemberana n’umugore we mu ngendo
zitandukanye nk’umufasha mu bikorwa bye bya muzika.
Uyu mugabo
yakurikiranweho ibyaha bitandukanye muri New York mu myaka myinshi ishize, aha
twavuga nko mu mwaka 1995 yari akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu. Mu mwaka
2006 yashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi nyuma y'iraswa ry’uwitwa Lamont Robinson mu
2002 ryamuviriyemo urupfu. Nyuma y'aho gato yaje gufungurwa ku mbabazi zahawe
abagororwa kuva mu 2013 kugeza 2018 ariko afungishwa ijisho, ibi byabaye
nyuma y’uko amaze imyaka igera kuri 7 yose muri gereza.
Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo yaje kongera gutabwa muri yombi mu mujyi wa Los Angeles
aho yari akurikiranweho icyaha cyo kutiyandikisha mu buyobozi nk’umuntu
ufungishijwe ijisho nyuma y’uko yimutse muri New York akaza gutura muri California.
Kenneth yaje gufungurwa nyuma y’uko atanze ingwate igera ku madorali ibihumbi
ijana ($100,000).
Kenneth na
Nick Minaj urukundo rwabo rwamenyekanye mu 2018, ariko bo bavuga ko bamenyanye
kuva mu buto bwabo. Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo aba bombi basezeranye kubana
akaramata, amakuru y’uko basezeranye kubana yamenyekanye nyuma y’uko Nick
Minaj abitangarije abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram.
Src: Complex
TANGA IGITECYEREZO