RFL
Kigali

Urugamba rukomeye Zidane yarwanye ngo Real Madrid yongere kwisubiza La Liga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/07/2020 15:15
0


Nyuma yuko umutoza w’umufaransa Zinedine Zidane agarutse gutoza Real Madrid, iyi kipe yongeye kwegukanye igikombe cya shampiyona ya Espagne ‘La Liga’ nyuma y’imyaka ibiri itagikozaho imitwe y’intoki, byabaye mu mukino yari imaze gutsindamo Villarreal 2 -1 ishimangira igikombe cya 34 mu mateka yiri rushanwa.



Byabaye ukugaruka kudasanzwe ku ikipe ya Zinedine Zidane, yarangije shampiyona ishize irushwa amanota 19 na mukeba Barcelona kandi urebye itarigeze ihindura abakinnyi.

Iyi ntsinzi irerekana ibihe bishya by'iyi kipe bita Los Blancos, isa n'imaze guhinduka ikipe ikomeye cyane kuva Zidane yagaruka kuyitoza bwa kabiri mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize.

ESE ZIDANE YABIGEZEHO ATE?

Zidane yemerwa cyane nk'umugabo uzi kuyobora abandi bagabo, umugabo udahindagurika kandi uhoza ku bandi itegeko ryo kubahana n'ubumwe.

Mu gihe cyashize, hari bamwe bavugaga ko mu buhanga bwo gutoza adashoboye cyane, kenshi akibuza amahirwe yo kubyaza umusaruro abakinnyi beza afite abaha icyizere cyo kwishakira ibisubizo.

Ibi byavuyemo ikipe idafite guhozaho, yashoboye gutwara ibikombe bitatu yikurikiranya by'amakipe yabaye aya mbere i Burayi ariko ikagorwa n'imikino yo muri shampiyona.

Nyuma yo kurangiza irushanwa kure na mukeba Barcelona muri shampiyona ebyiri zishize, Zidane yabonye aho ikipe ye irwaye arahakosora.

Real yabaye ikipe iri hamwe kurushaho, idaha icyuho abakeba kubera gukorera hamwe ngo igere ku ntego. Bitandukanye no mu bihe bishize aho buri wese yakoreshaga ubuhanga bwe ku giti cye bigatuma nk'ikipe bazahara, ubu ni ikipe ifunze neza igoye cyane gutsinda.

Umusaruro, ubu ni bo bagize ubwugarizi bwiza muri La Liga, batsinzwe ibitego 23 gusa mu mikino 37 - ni hafi kimwe cya kabiri cy'ibitego batsindwaga buri mwaka muri ibiri ishize y'imikino (46 muri sizeni ishize, 44 iya 2017-18).

Ibi kandi babigezeho kubera ubuhanga bw'abakinnyi bamwe ku giti cyabo nka; Ferland Mendy wongereye imbaraga zikomeye mu bwugarizi ibumoso, Raphaël Varane ubu wagize ibihe byiza mu mwuga we mu bwugarizi iburyo, Thibaut Courtois wagarutse mu bihe byiza mu izamu, Sergio Ramos ukiri myugariro wo hagati uteye ubwoba kandi uyobora abandi, ndetse na Casemiro, umukinnyi wo hagati ufasha kugarira.

Icy'ingenzi cyane kirenze ubuhanga bwa buri wese, ni umwuka wo gushyira hamwe n'ikinyabupfura byatunganyijwe na Zidane muri iyi kipe. Iki gikombe nta gushidikanya ko cyubakiwe ku musingi wo kugarira.

Gushyira hamwe biranabonekera mu rutonde rw'abatsinze ibitego, abakinnyi 21 ba Real bari ku rutonde rw'abatsinze ibitego - ibintu bitigeze bibaho mbere muri La Liga.

Eder Militao, myugariro usimbura, ndetse na semababa (winger) udakunze gukoreshwa witwa Brahim Diaz, ni bo bakinnyi babiri gusa batatsinze.

Rutahizamu utarabatengushye mu kunyeganyeza inshundura ni Benzema, wabashije gutsinda ibitego 21 no guha bagenzi be imipira umunani ivamo ibitego.

Hejuru y'iyo mibare ariko, Benzema ni uw'agaciro cyane kubera gukinana neza n'abandi no kudasigana. Yakunze kenshi kugaruka inyuma hagati cyangwa ku mpande gufatanya na bagenzi be, bamushima cyane ku bushobozi bwo gushakisha umwanya no kugumana umupira.

Benzema nta gushidikanya ko yungukiye cyane mu kugenda kwa Cristiano Ronaldo, kuko ubu ari we ngenderwaho mu gusatira kuko mbere yarebwaga nk'umufasha w'uyu munya-Portugal.

EJO HA REAL MADRID HAHISHE IKI?

Inkuru nziza kurushaho ni uko imbere ha Real Madrid hatanga icyizere.

Nubwo Ramos afite imyaka 34, Modric 34 na Benzema 32 bagana ku gusoza ibyabo, igice kinini cy'ikipe baracyari bato, abakinnyi nka Vinicius, Rodrygo, Mendy na Fede Valverde ni ababyiruka.

Iyi kipe ifite abandi bana bafite impano zikomeye mu mupira w’amaguru yatije mu yandi makipe barimo abagaragara cyane nka Martin Odegaard (Real Sociedad), semababa Take Kubo (Mallorca) na myugariro w'ibumoso Sergio Reguilon (Sevilla).

Kurekura Bale na James, niba hari ikipe izabasha kwishyura ayo Real ibashakaho, bizabaha ubushobozi bwo kugura abakinnyi bo hagati, Kylian Mbappe ari mu bo iyi kipe igishaka cyane.

Icyihutirwa gikurikiyeho mu kwezi gutaha ni ugukina na Manchester City yongeye kwemererwa gukina UEFA Champions League, cyane cyane mu gihe kizigenza Ramos yahagaritswe.

Gusa impinduka Zidane yakoze muri iyi kipe muri uyu mwaka wabahiriye, zitanga ishusho ko iminsi yo kuyobora kwa Barcelona isa n'iyarangiye.

Zidane yagize uruhare rukomeye kugira ngo Real Madrid yongere kwegukana La Liga

Real Madrid yegukanye La Liga ku nshuro ya 34





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND