RFL
Kigali

Byinshi kuri Peng Liyuan, umufasha wa Perezida w’u Bushinwa Xi JinPing ufite Album 28 z'indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2020 12:27
0


Si kenshi uzumva abanyapolitiki bahuza ishingano zabo n’umuziki! Gusa Peng Liyuan, umufasha wa Perezida w’u Bushinwa Xi JiPing yabigezeho.



Uyu mugore ni umuhanzikazi wubakiye ku njyana Pop ufite Album 28 ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye mu Bushinwa n’ahandi.  Liyuan uzwi cyane mu ndirimbo "People from our Village" yabonye izuba ku wa 20 Ugushyingo 1962. Ni umuhanzikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umushinwa.

Avuka mu gace ka Yunchenga mu Ntara ya Shandong ari naho yatangiriye Kaminuza afite imyaka 14. Mu 1980 Peng yinjiye mu Ngabo z'u Bushinwa afite imyaka 18 y'amavuko ahera ku ipeti rito, ubu afite ipeti rya Major General.

Peng Liyuan yashakanye na Xi JinPing, ubu uyobora ishyaka ry’aba-Communist mu Bushinwa akaba ari nawe Perezida. Kuva mu 2012 kugeza 2017, Peng yari Umukuru w'Ishuri rya gisirikare ry’Abashinwa hanyuma 2005 kugera 2010 yari Visi-Perezida w’Ihuriro ry’urubyiruko rwose rw’Abashinwa

Buri ntangiriro z’umwaka biciye kuri televiziyo za CCTV irebwa cyane mu Bushinwa, Peng akora igitaramo kimusigira urukundo ruhebuje mu baturage b’Abashinwa.

Kandi ajya yitabira amarushanwa yo kuririmba akayatsinda. Zimwe mu ndirimbo ze zagacishijejo harimo nka “People from our village”, “Zhumulangma”, “Mount evarest” n’izindi.

Mu 1986 yegukanye igihembo cyiruta ibindi mu Bushinwa n’ibijyanye n’ubuhanzi cyitwa Plum Blossom Award kubera uruhare yagize mu kuyobora film yitwa “The White Haired gitl.” Yanaririmbye indirimbo zitandukanye zaherekezaga filime zacaga kuri Televiziyo, harimo nka “Water Margin” yo mu 1988. 

Yakoze ubukwe na Perezida Xi JinPing ku wa 01 Kanama 1987 mu birori byabereye Xiamen mu Mujyi wa Fujian. Bafitanye umwana w'umukobwa witwa Xi Mingze wavutse mu 1992 akagira akabyiniriro ka Xiao Muzi.

Kuva Xi JinPing yaba Umuyobozi w'ishyaka ry’aba-Communist guhera mu Ugushyingo 2012 na Perezida w'u Bushinwa muri Werurwe 2013, ibinyamakuru byo muri Amerika no mu Bushinwa byatangiye kwita Peng 'Umugore wa Perezida w'u Bushinwa.”

Peng na Xi Jinping batangiye gukundana mu 1980 ari nabwo benshi mu baturage batangiye kubimenya. Nyuma yo gukora ubukwe, Peng yagiye mu Mujyi wa Beijing kuririmba mu iserukiramuco rya National Art Festival ahita ajya kuririmbira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada.

Ibi byatumye Xi JinPing na Peng baba ukubiri kuko Peng yamaze igihe aba muri Beijing n'aho umugabo we aba Fujian na Zhejiang. Umuryango wa Xi Zhongxun uvukamo Xi wemeye Peng kuko yari umukobwa w'imico myiza.

Peng mu 2007 yakoze indirimbo yatambutse kuri Televiziyo zikomeye mu Bushinwa yafatanyije na Tibetans yashimaraga Ingabo zabohoye u Bushinwa. Peng ni Ambasaderi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kurwanya igituntu na SIDA kuva mu 2011.

Ku wa 20 Ugushyingo 2014, Kaminuza ya Massey yahaye impamyabumenyi y'ikirenga Peng ku bwo kwita ku buhanzi, ubuzima n'uburezi. Mu 2014 Peng yashyizwe ku mwanya wa 57 ku rutonde rw'abagore bavuga rikijyana ku Isi nk'uko byatangajwe na Forbes.

Mu 1984 nibwo yasohoye Album ya mbere yise "Rural Color", mu 1996 asohora Album yise "Climb to Half Moon, 2002 yasohoye "Mountain Song" n'aho Album ya nyuma aheruka gusohora yitwa 'Chinese Folk Song".

Umuhanzikazi Peng Liyuan ni umufasha wa Perezida w'u Bushinwa, Xi Jinping

Peng na Xi Jinping bakoze ubukwe ku wa mu 1987 ubu bafitanye umwana umwe

Peng amaze gusohora Album z'indirimbo zirenga 25 mu gihe amaze mu muziki

Uyu mugore wa Perezida w'u Bushinwa, afite ipeti rya Major General mu Ingabo z'u Bushinwa


Peng amaze gushyira ku isoko Album z'indirimbo 28 yatangiye gusohora kuva mu 1984






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND