RFL
Kigali

Noëlla Izere yavuze ku musore bakundanye musaza we yirukanye mu rugo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2020 10:37
0


Umuhanzikazi Noëlla Izere yatangaje ko ubwo yiteguraga gusoza amashuri yisumbuye yakundanye n’umusore wigaga muri Kaminuza, ariko musaza we abyivangamo urukundo rurakonja.



Izere aherutse gusohora indirimbo “Icyo uzaba” ihumuriza buri wese ucika intege mu byo akora, ko igihe kizagera bigatungana akarya ku matunda. Ni indirimbo avuga ko yanditse biturutse ku nshuti ye yamubwiye ukuntu yumvaga ibyo arimo yabireka bitewe n’uko aho yerekeje hose abona adahirwa.

Iyi ndirimbo yaje ikurikira “Iby’isi” yasohoye mu mezi abiri ashize, isaba abantu kutarwanira ibyo mu Isi kuko bizashira. Mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu muziki, uyu mukobwa amaze gusohora indirimbo eshatu ndetse avuga ko ataratekereza gukora Album.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Noella Izere yavuze ko nk’abandi bakobwa bose yakundanye ariko ko urukundo rwa mbere rwe rutamuhiriye bitewe na musaza we wamufuhiraga.

Yavuze ko ari hafi gusoza amashuri yisumbuye, umusore wo muri Kaminuza yamuterese musaza we arabimenya atangira kumumubuza. Kuri we ngo nta kibazo yabibonagamo ndetse mu masaha y’umugoroba yavuganaga n’uyu musore ariko musaza we ntabyishimire.

Izere avuga kandi ko musaza ye yababonye inshuro ebyiri amuherekeje, ku yindi uyu musore aje kumusura musaza we amusubizayo aramwihanangiriza.

Ati “Indi nshuro aje [Umusore] aza kunyihanangiriza arambwira ngo ‘rero uriya muhungu namusubijeyo kandi namubwiye ko atagomba kuzongera kugaruka hano’ na nimero ye ugomba kuyisiba n’iki byose nyine ntabwo mushaka.”

Yavuze ko yumvaga afitiye amarangamutima uyu musore yumva ko bazakunda bya nyabo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ICYO UZABA" YA NOELLA IZERE

Izere avuga ko ibyakozwe na musaza we, abibona mu ndorerwamo y’igitsure no kumuhangayikira kuko yashoboraga kugira ibisitaza ahura nabyo. Ati “Rero impungenge bari bafite ndazumva. Ntabwo bari banyanze ahubwo ni ukumpangayikira.”

Ageze muri Kaminuza ni bwo yabonye umwanya wo kwisanzura noneho gukundana birashoboka, ahanini bitewe n’uko hari ibihe yamaraga atari mu rugo. Noella avuga ko yongeye guhura n’uyu musore binyuze ku mbuga nkoranyambaga, kandi ngo ntarirarenga bashobora kongera guhuza.

Izere ubu ni umuhanzikazi wahinduye umuvuno yinjira mu ndirimbo ziri mu njyana gakondo. Yagiye aririmba mu bukwe mu gihe cyo gusohora abageni n’indi misango y’ubukwe, ahimba imivugo n’ibindi byamufashije kwisanga mu njyana gakondo.

Umuhanzikazi Noella Izere uherutse gusohora indirimbo nshya yise "Icyo uzaba"

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NOELLA IZERE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND