RFL
Kigali

Bicamumpaka Thomas yahuje abaririmbyi 40 mu ndirimbo yitiriye imfura ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/07/2020 19:49
0


Umuhanzi Bicamumpaka Thomas yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere yise “Ganza iteka” afatanyije n’abaririmbyi 40 b’inzobere mu muziki bo mu Mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo.



Bicamumpaka Thomas ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu guhimba indirimbo nyinshi mu muziki wanditse zuje ubuhanga n’ubwenge no kuzisohora mu buryo bw’amajwi (Audio) zose ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika zo mu Rwanda no mu mahanga. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bicamumpaka Thomas yavuze ko yahisemo gusohora indirimbo ‘Ganza iteka’ kuko ifite amateka yihariye mu buzima bwe.

Yavuze ko yayihimbye ku munsi w’amavuko w’umwana we [Imfura] bituma anamwita izina ry’iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi avuga ko we n’umufasha we abana babo babatoza ubukristu ndetse no kuririmba muri Chorale.

Ibi byatumye anabifashisha mu mashusho y’iyi ndirimbo; umukuru w’imyaka 9 avuza ingoma za ‘Symbale’, umukurikiye w’imyaka 6 aracuranga n’aho uw’imyaka itatu atera igipimo.

Bicamumpaka avuga ko yifashishije abaririmbyi 40 muri iyi ndirimbo bitewe n’uko yumvise ko inogeye amatwi n’amaso.

Ati “Niyo mpamvu nayifatanyije n’abaririmbyi bakomeye mu muziki bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’anandi.”

Abaririmbyi bagaragara muri iyi ndirimbo barakomeye kandi bayabora imiririmbire mu makorali babarizwamo.

Abo mu Mujyi wa Kigali ni abo muri Cholale Choueur Internationale, Chorale de Kigali, Chorale Christus reignat, Chorale St Paul Kicukiro, Chorale la Fraternite, Chorale le bon Berger, Chorale Il est vivant na The Bright five singers.

N’aho abo hanze ya Kigali ni abo muri Chorale Marie Reine y’i Cyangugu na Chorale Regina Coeli Mukarange y’i Kibungo.

Bicamumpaka si izina rishya mu matwi y’abaririmba indirimbo za Kiliziya. Yabonye izuba ku wa 03 Werurwe 1980 avukira muri Santrali ya Mwito muri Paruwasi ya Shangi yo mu Karere ka Nyamasheke.

Bicamumpaka Thomas yatangiye kwiyumvamo ibyumviro byo gukunda umuziki atangiye kwiga mu ishuri ryisumbuye rya G.S. Gihundwe afite imyaka 15.

Yaje kubishyiramo intege nyinshi ifite imyaka 19, yiga muri G.S. St Joseph Nyamasheke aho yatangiye kwiga umuziki wanditse (Solfege) mu 1999, aho yabikomereje mu ishuri rikuru ry’inderabarezi rya K.IE.

Mu 2004 yari ageze ku rwego rwo guhimba indirimbo aribwo yahimbye indirimbo ye ya mbere.

Kugeza ubu amaze kwandika indirimbo 300, ndetse no gusohora indirimbo 190 mu buryo bw’amajwi atunganyije (Audio).  

Muri izo ndirimbo 300 amaze guhimba harimo 10 zamenyekanye kurusha izindi nka ‘Amategeko yawe yose ni intagorama’, ‘Sesekaza umugisha wawe kuri aba bageni’, ‘Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru’, Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana’, ‘Ngaya amaturo tugutuye Nyagasani mubyeyi mwiza’, ‘Ibisingizo bihejuje Dawe’, ‘Rumezabuzima’ na ‘Imana nisingizwe mu ijuru’.   


Umuhanzi ufite amateka yihariye muri Kiliziya Gatolika Bicamumpaka Thomas yahuje abaririmbyi bakomeye 40 mu ndirimbo "Ganza Iteka"                                   Abaririmbyi bagezweho muri Korali zo mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo baririmbye mu ndirimbo ihimbaza Imana yitiriwe imfura ya Bicamumpaka                                       

Bicamumpaka yavuze ko afite indirimbo zirenga 300 amaze kwandika ariko ko hari 10 zizwi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "GANZA ITEKA" YA BICAMUMPAKA THOMAS YAHURIJEMO ABAHANZI 40

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND