RFL
Kigali

Pastor Christopher wihebeye Saxophone yasohoye indirimbo 'Africa' itabariza Abanyafrika - YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2020 14:36
0


Pastor Christopher NDAYISENGA wamenyekaye kubera ubuhanga yihariye bwo gucuranga Saxophone yashyize hanze indirimbo nshya yise Afrika ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba Imana ngo itabare kandi irengere Afrika muri ibi bihe isi yose yugarijwe na COVID-19.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, Pastor Christopher  yavuze ko iyi ndirimbo ajya kuyihanga yabitewe n’uburyo abona Afrika ihura n’ibibazo n’intambara byose bikayizahaza ugereranyije n’indi migabane.

Agra ati: "Iyi ndirimbo irareba umunyafrika wese yaba umwana n’umukuru, nayihanze nyuma yo kwitegereza ibiba ku munyafrika, nuko bituma ngira igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo, turashishikarizwa kugira icyo dukora, ni nk’isengesho nifuzaga kuvuga ngo Mana tabara Afrika".


Akomeza agira ati :"Nubwo n'indi migabane ihura n’ibibazo ariko usanga Afrika ari twe dukomerewe cyane, niyo mpamvu naririmbye mvuga nti Mana tabara Afrika, mu by’ukuri n’indi migabane ifite ingorane y’indwara n’intambara ariko burya ibintu biba birutanwa".

Akomeza agira ati "Iyo nitegereje Afrika yacu mbona ari bwo turi mu nzira y’iterambere yo kugira aho tugana, ku yindi migabane usanga bo hari intera bagezeho nubwo duhuriye ku bibazo by’indwara n’intambara ariko usanga twebwe bitugiraho ingaruka cyane kuko tutari twagera aho tugera akaba ariyo mpamvu natabarije Afrika ku Mana nyuma yo kubona ko Imana ariyo ishobora byose, ikaba ariyo yagira aho ituvana naho itugeza, niyo murengezi".

Yongeraho ati : "Nahisemo kubibwira Imana ngo igire aho ituvana naho itugeza, Namwe murabizi uyu munsi niba hariho ikibazo cya Covid-19 cyibasiriye isi yose, muribuka ko byahereye mu bihugu biteye imbere bakagira uko babyifatamo kubera ko bafite ubushobozi buri hejuru, none ndibaza nti niba baragize uko babyitwaramo na nuyu munsi bakaba batarabona igisubizo kandi bafite ubushobozi twe muri Afrika biri bugende gute ?".


Asoza agira ati : "Niba abafite ubushobozi bafite n’ubuvuzi bukomeye kandi buri hejuru barumiwe bakabura icyo bakora, twe dukore iki ? Twe igisubizo cyacu kiri ku Mana, niyo mpamvu naririmbye iyi ndirimbo, ngaho aho nahereye mpimba indirimbo nise Afrika nkaba nkangurira buri muntu wese gusengera Afrika yacu kuko nta handi twavana ubutabazi".

Pastor Christopher Ndayisenga ni umuhanzi akaba n’umushumba mu itorero Inkunge y’amahoro, yatangiye kuririmba akiri muto aho yajyaga aririmbira mu mugongo wa nyina  ahagana mu mwaka w’1988.

Mu mwaka w’ 2012  ni bwo Pastor Christopher yerekeje mu ishuli rya muzika, ari naho yigiye igicurangisho cyitwa Saxophone yari amaze kubona ko cyatinywe n’abatari bacye, kugeza ubu amaze kwandika indirimbo zirenga 200 zirimo izo yagiye ahimbira amakorali n’izo ateganya gushyira hanze uko bwije nuko bukeye uyu munsi akaba ayamaze gusohora "Afrika" anavuga ko n’izindi ndirimbo ziri bugufi.

Pastor Christopher yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Africa'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AFRICA' YA PASTOR CHRISTOPHER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND