RFL
Kigali

Igikomangoma Sheikh Sultan III yasabye ko katedarari ya Cordoba yahindurwa umusigiti

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:29/07/2020 5:54
0


Iki gikomangoma cyo muri Leta Zunze Ubwumwe z’Abarabu, Sheikh Sultan III akaba n’umuyobozi w’umujyi wa Sharjah, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo gihugu yasabye ko katedarari ya Cordoba yo muri Espagne ihindurwa umusigiti. Ibi bibaye nyuma yaho Turkey ihinduye ingoro ya Hagia Sophia umusigiti.



Uyu muyobozi w’umwe mu mijyi ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sultan bin Muhammad Al-Qasimi─ uzwi nka Sheikh Sultan III─ kuva aho Turkey yahinduriye Hagia Sophia umusigiti, yagiye yumvikana avuga ko katedarari ya Cordoba nayo ya yahindurwa umusigiti. Nkuko imitwe y'inkuru zo muri iki gihugu zibigarukaho, mu magambo ye Sheikh Sultan III yatangaje ko iyi katedarari yakongera gusubira mu biganza by'idini ya Islam kuko itagakwiye gukomeza gucungwa n'abantu batazi agaciro k'iyi ngoro.

Dusubiye inyuma gato mu mateka, ingoro ya Hague Sophia twakwibutsa ko yubatswe ahagana mu mwaka wa 537. N’ubwo iyi ngoro tuvuga ko none imaze imyaka hafi 1500, dukurikije inyandiko dukesha umwanditsi Socrates wa Constantinople, iyi ngoro yatangiye kubakwa ku itegeko ry’umwami w’abami Constant w’ikirangirire nubwo yatanze atayitashye igatahwa n’uwamusimbuye Constantinius II tariki ya 15 Gashyantare 360. Iyi yatashywe nka bazerika ya kiriziya gatorika.

Hagia Sophia yaje guhindurwa umusigiti ubwo ingoma y’aba-Ottoman bigaruriraga umujyi wa Constantinople ari yo Istanbul ya none. Ukwigarurirwa kwa Constantinople kwabaye mu mwaka wa 1453, nuko ubwami bw’aba-Byzantine bw’abakirisitu busimburwa n’ubw’aba-Ottoman bw’ abayisiramu. Kuva mu mwaka wa 1934, perezida wa mbere wa Turkey yahinduye Hagia Sophia ingoro ndangamurage kubera yari ibumbatiye amateka y’amadini arenze abiri(Islam, Kiriziya Gatorikan’ aba-Orthodox ). Nyamara ku itegeko ry’urukiko rw’ikirenga n’iteka rya perezida Recep Erdogan, tariki ya 24 iyi ngoro yongeye gusengerwamo nk’umusigiti.

Ku rundi ruhande katedarari ya Cordoba yo muri Espagne yo yubakwa bwa mbere mu kinyejana cya 8 yari bazirika yitiriwe mutagatifu Vincent wa Lérins. Muri 711 ubwo Abarabu bigaruriaga igice kimwe cya Espagne y’ubu, bategetse ko aho hantu hahoze bazirika hubakwa umusigiti munini, ibyo byarakozwe koko muri 784. Ubwo Abanya-Espagne bonye kwigaruri igihugu cyabo mu cyamenyekanye nka “Reconquista” mu 1236, icyari umusigit cyongeye kugirwa bazirika.

Kuva mu mwaka wa 2004, imiryango y’Abayisiramu muri Espagne no ku isi ahora asaba ko abayoboye b’idini ya Islam na bo bahabwa uburengazira bwo gusengera muri iyi ngoro. Ese ubusabe bwa Emir wa Sharjah ni bwo buzahindura amateka y'iyi ngoro iherereye ku nkombe z'umugezi wa Guadalquivir? Ese iyi nkundura yo gupfa ingoro izarangira ite?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND