RFL
Kigali

Jeff Bezos akize kurusha ibigo nka Nike, IBM na McDonald nyuma y'uko ubutunzi bwe butijwe umurindi na covid-19

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/07/2020 23:32
0


Ni we mukire wa mbere ku Isi atunze arenga miliyari $186 nyuma y'uko ubukungu bw’ikigo cye buzamutse kubera icyorezo cya coronavirus. Jeff Bezos akize kurusha ibigo byinshi ku Isi harimo byinshi byamamaye twavuga nka Nike, McDonald, IBM, Starbucks, Costco. Ari mu bantu bungukiye muri gahunda ya guma mu rugo iri hirya no hino ku Isi.



Magingo aya, ubutunzi bwa Nike burabarirwa kuri miliyari $122, naho ubwa McDonald burabarirwa kuri miliyari $143. Ikigo cya Amazon ubutunzi bwacyo bwazamutse ku kigero cya 65% bw’ubutunzi cyari gisanzwe gifite,  ibi byatumye Bezos ubutunzi bwe buzamuka bugera kuri miliyari $186 nk'uko urubuga Bloomberg Billionaires Index rubyerekana.

Uyu mugabo amaze kuba icyamamare kubera gutumbagira mu butunzi mu gihe gito kandi mu minsi benshi bari kujya mu bukene. Ubutunzi bwa Jeff Bezos ntabwo buri gushidikanwaho na benshi kuko muri iyi minsi abantu batari kujya mu ruhame twavuga nk'amasoko ndetse n’ahandi benshi bari guhaha ibicuruzwa byinshi bifashishije ikoranabuhanga, muri uku gukoresha ikoranabuhanga nibyo biri gutiza umurinda ikigo cya Amazon gisanzwe gikorera ubucuruzi kuri murandasi kugira urwunguko rukabije.

Jeff Bezos afite imigabane ingana na miliyoni zigera kuri  miliyoni 55.5 za Amazon, ni ukuvuga afite akagera kuri 11.1% by’amazon nk'uko ikinyamakuru business insider kibitangaza.  

Mackenzie Bezos na Jeff Bezos 

Ku rundi ruhande, ntabwo Bezos ari gutera imbere wenyine kuko n'uwahose ari umugore we Madamu Bezos Mackenzie nawe ubutunzi bwe bwarazamutse kuko mu gihe cyo gutandukana yafashe imigabane ingana na kimwe cya kane cya Amazon, kuri uyu munsi biravugwa ko ashobora kuba atunze agera kuri miliyari $58.7 bituma ahita ajya ku mwanya wa mbere mu bagore bakize cyane ku Isi.

Bezos ntabwo akize kurusha ibigo twavuze haruguru gusa, ahubwo hafi y'ibigo by'ibyogere muri Amerika abirusha amafaranga ndetse menshi cyane bimwe mu bizwi twavuga nka Oracle itunze agera kuri miliyari $176, IBM itunze agera kuri miliyari $112. Aha icyo bisobanuye ni uko mu gihe Bezos yashaka kugura Nike akayitunga nta muntu ufitemo umugabane n'umwe yasigara atunze miliyari $64 ziri ku ruhande iki kigo kitarimo.

Src: businessinsider

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND