RFL
Kigali

Iyo Primus Guma Guma Super Star iba ikiriho!

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2020 15:10
0


Ibihe biha ibindi koko! Habayeho irushanwa ry’umuziki Primus Guma Guma Super Star aho abahanzi bakomeye mu muziki batoranywagamo bagataramira abakunzi babo mu Ntara zitandukanye bakabiherwa ibihembo birimo n’Amafaranga atubutse.



Imyaka ine igiye gushira uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus hamwe n’ikigo cya East African Promoters (EAP) basubiye mu bitabo by’imishinga bakuramo uw’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Bahise batangiza Iserukiramuco rya Iwacu Muzika ridafite aho rihuriye na Primus Guma Guma Super Star yatumye ijambo nka ‘kata’ rigaruka cyane mu itangazamakuru. Buri muhanzi wahatanye muri iri rushanwa afite urwibutso rudasaza ku mutima ashobora kuvuga cyangwa ntavuge.

Muyombo Thomas [Tom Close] yabimburiye abandi bahanzi bahatanye muri iri rushanwa aryegukana ku nshuro ya mbere mu 2011. Ikibukwa ni urufaya rw’amabuye yatewe kuri Stade n’abatarishimiye ko itwawe na Tom Close bavuga ko yari ikwiye umuraperi Jay Polly.

Mu bihembo Tom Close yahawe harimo no gukorana indirimbo ‘Good Time’ na Sean Kingston itaratanze umusaruro. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’umubare utari munini mu gihe cy’imyaka umunani imaze isohotse.

Nubwo iri rushanwa ryahagaritswe ariko aho ryageze mu Ntara zitandukanye ryasigiye benshi agatubutse. 

Reka dufatire urugero ku karere ka Gicumbi kamwe mu tugize Intara y’Amajyaruguru. 

Muri aka karere habereye ibitaramo bya Primus Guma Guma byatumuye ivumbi mu bihe bitandukanye, abahatuye barunguka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Aka karere gakora ku mbibi z’igihugu cya Uganda, iyo irushanwa ryabaga wabonaga impinduka zikomeye mu Mujyi mu mboni yo kwidagadura kandi hidagadura uwariye akananywa.

I Kayonza hari umuturage wibuka Primus Guma Guma amarira akabunga mu maso. Hategekimana w’imyaka 26 wize amashuri ane abanza akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare abavana ku isoko akabageza kuri Gare y’Akarere ka Kayonza.

Hategekimana yabwiye INYARWANDA, ko yaguze igare mu mafaranga yakuye muri Primus Guma Guma ubwo yasabwaga gushakira abafana umwe mu bahanzi bari kuririmba muri iri rushanwa.

Avuga ko iri gare ubu rimwinjiriza agera ku bihumbi 6 Frw ku munsi iyo umunsi wiriwe neza. Ni amafaranga akoresha yishyurira ishuri mushiki we n’ibindi. Uru ni urugero rumwe mu zindi ngero nyinshi z’abariye ku mafaranga y’abahanzi mu nyota yo gushaka abafana.

Primus Guma Guma igarutse hakagenderwa ku mategeko n'amabwiriza yari azwi nko kuvuga ko uwayitsindiye adashobora gusubiramo; gutora abahanzi babiri muri buri cyiciro cy'abahanzi n'ibindi bitandukanye, hari abahanzi uyu munsi bakwisangamo.

Afrobeat: Mico The Best na Uncle Austin

Aba bagabo bombi icyo bahuriyeho ni ubuhanga mu muziki, guhozaho mu gukora no gusohora indirimbo. Ibi byatumye basa nk’abashyira akadomo ku ntambara yahoragaho yo kumenya uwaba ayoboye igice cya Afrobeat.

Ibimeyetso bigaragaza ko ari bo bari hejuru muri iki gice. Mico the Best ni umuhanzi ubarizwa muri Kikac kuva yatangira gukorana nabo bakoze indirimbo nyinshi andi zirakundwa. Ubu agezweho mu ndirimbo “Igare” itavugwaho rumwe.

Naho Auncle Austin we nta nzu izwi imufasha mu bikorwa bye bya Muzika ahubwo azwiho gufasha izindi mpano zikazamuka harimo nka Marinah, Rukotana n'abandi.

Nubwo byumvikana nk’ibitoroshye kuko abikomatanye n'akazi ko gukora kuri Radio, ntibibuza Auncle Austin guhora mu b’imbere mu njyana ya Afrobeat.

Hip Hop: Bull Dogg na Bushali

Hip Hop ni imwe mu njyana zigeze kubaho zarigaruruye uruganda rw'umuziki mu Rwanda cyakora uko imyaka isimburana iyi njyana yaje kugenda isa nk’ibura abayikora bagashinja itangazamakuru kutababanira.

Ababikurikiranira hafi nabo bagashinja abayikora imyitwarire itari myiza iherekejwe no kwishora mu biyobyabwenge no gufungwa bya hato na hato bityo Hip Hop igenda yibura.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Bulldog ni umwe mu bahanzi basigasiye Hip Hop nayo iramubanira. Bulldog ntiyigeze yibura ku isoko rya Hip Hop nubwo buri gihe umuvuduko utabaga uri hejuru.

Ugendeye uko bihagaze muri iyi minsi no mu myaka 2 itambutse, uwagarura Primus Guma Guma adahinduye uko yari izwi, Bull Dogg yayijyamo yinjiriye mfuruka ya Hip Hop n’ubwo ubu yakiriye agakiza.

Uwa kabiri waserukira iyi njyana ni Bushali. Iri n'izina ryabaye ikimenyabose mu mwaka ushize kubera injyana ya Kinyatrap ishamikiye kuri Hip Hop.

Iyi njyana yamusize igikundiro mu bakiri bato, maze bimugororera gutumirwa mu bitaramo bitandukanye harimo nka East African Party yo ku wa 01 Mutarama 2020 aho benshi batashye bahamya ko ari mu ba mbere bashimishije abitabiriye ibyo birori.

Yaririmbye muri iki gitaramo amaze iminsi itari myinshi avuye muri gereza kubera impamvu y'ikoresha ry'ibiyobyabwenge.

Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora amashusho y'indirimbo "Kontorola"

Marina na Alyn Sano

Mu bakobwa bakora umuziki, icyaranze umwaka ushize ni izamuka ry'amazina mashya no kubura kw’amazina yari akomeye. Uwagarura Primus Guma Guma, umwe mu bayinjiramo akaba ayikandagiyemo bwa mbere ni Marina na Alyn Sano.

Marina abarizwa mu nzu y'umuziki iba mu Kagarama muri Kicukiro yitwa The mane. Icyo benshi bahurizaho ni uko The Mane yakoze izina ry'uwitwa Marina. The Mane yamukoreye indirimbo nyinshi, atumirwa mu bitaramo byinshi mu gihugu harimo nk’icyo aherukamo cya Creative Africa Exchange.

Mu kiganiro n'abanyamakuru giheruka, umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yagereranyije umusaruro akura muri Marina n’uwo yakuraga muri Safi Madiba wiyomoye, avuga ko ntaho bihuriye.

Undi mukobwa wakwisanga muri Primus Guma Guma iramutse igarutse uyu mwaka ni Alyn Sano. Imirimbire y'uyu mukobwa isiga abatari bamuzi bifuza kumumenya byisumbuyeho.

Yagiye aririmba mu bitaramo bitandukanye harimo n'inama zabaga zateguwe na leta mu bihe bitandukanye. Alyn yakoze indirimbo zitandukanye kandi zirakundwa harimo nk’iyo yise “For Us” yakoranye na Buravan, “Kontorola” aherutse gukorana na Femi One n’izindi.

RnB: Social Mula na Buravan

Icyiciro cy’abakora injyana ya RnB cyakunze guteza impaka mu bagiraga uruhare mu gutora abajya muri iri rushanwa riheruka kwegukanwa n’umuhanzi Bruce Melodie. Ukurikije uko ubu bihagaze ku meza Social Mula na Buravan bahabwa amajwi menshi.

Social Mula mu Ugushyingo 2019 yamuritse umuzingo (Album) ye ya mbere yakubiyeho indirimbo zamuranze mu rugendo rw’imyaka irenga itandatu amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi.

Ni Album nawe yavugaga ko isobanuye ikintu kinini mu buzima bwe. Uyu muhanzi yahatanye mu marushanwa ya Prix de Couverte ndetse yanasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Album ye “Ma Vie” yamuritse iriho indirimbo zose yakoze nka “Super Star”, “Ku Ndunduro”, “Ndiho”, “Amahitamo”, “Isegonda” n’izindi. Ntawazuyaza ko uyu muhanzi yaba ari mu mwanya mwiza wo guhatana muri Primus Guma Guma Super Stars.

Umuhanzi Buravan afite amateka yihariye mu muziki w’u Rwanda, dore ko ari we munyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa ry’umuziki rya Prix de Couverte. Mu Ukuboza 2018 yamuritse Album yise “The Love Lab” mu gitaramo gikomeye yakoreye ahahoze hitwa Camp Kigali.

Album “The Love Lab” yayimuritse mu buryo bushushanya inkuru y’urukundo yisunze Laboratwari y’urukundo, yongerwa ingufu n’abahanzi nyarwanda bamuteye ingabo mu bitugu barimo Charly&Nina, Uncle Austin Victor Rukotana, Active, Amalon n’abandi. Afite indirimbo zagiye zikundwa n’ingeri z’abantu.

Group: The Same na Active

Mu myaka 10 ishize abo wari uzi nk’amatsinda bamwe muri bo baratandukanye; uhereye kuri Urban Boys, Dream Boys, Just Family n’abandi batarerura neza ko iby’abo byarangiye.

Amwe mu matsinda yatandukanye yagiye yegukana Primus Guma Guma Super Stars abandi bakagarukira ku mwamba. Ubu Primus Guma Guma ibaya ikiriho, The Same ndetse n’itsinda rya Active bakinjiramo bisanzuye.

The Same ni itsinda ry’abasore babiri babarizwa i Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu bihe bitandukanye bagiye bakora indirimbo bakavugwa ariko bakongera gusubira hasi.

I Rubavu barazwi ariko ntibarafatisha imitima y’Abanya-Kigali n’ubwo bahora mu rugendo rwo kwimenyekanisha no kuririmba mu bitaramo. Itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Tizzo, Olivis ryashinzwe mu 2013. Aba basore bombi bahuriye ku kubyina n’urubavu ruto.

Dereck, Tizzo na Olivis ari nabo bakiririmo kugeza magingo aya. Iri tsinda ryahatanye muri Salax Awards n’inshuro ebyiri muri Primus Guma Guma Super Stars n’andi. Iri tsinda kandi ryakoreye ibitaramo mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Itsinda rya Active ryakunzwe mu ndirimbo nka “Uri mwiza”, “Udukoryo twinshi”, “Aisha”, “Pole”, “Lift”, “Nicyo naremewe”, “Active Love” n’izindi.

Iyo irushanwa rya Primus Guma Guma ryarangiraga ryasiga impinduka zifatika ku bahanzi baryitabiriye cyane cyane uwatsinze harimo agera kuri 20,000,000 frw yajyaga kuri konti ye.

Yarushagaho kumenya kuririmba no gushimisha abakunzi be. Iri rushanwa ryaremaga ubushuti mu bahanzi kubera guhorana mu bitaramo bimwe, bagasangira, bakagenda muri bus imwe n’ibindi.

Umuhanzi Mico The Best ukunzwe mu ndirimbo "Igare"

Umuhanzikazi Marina Deborah bwaba ari ubwa mbere yitabiriye Primus Guma Guma

Umuraperi Bull Dogg yahabwaga amahirwe yo kwegukana Guma Guma ku nshuro ya cyenda

Umuraperi Bushali wubakiye kuri Kinya-Trap yaba ari uwo kwitega muri Guma Guma

Umuhanzi Uncle Austin uherutse kwegukana igihembo muri Salax Awards yitabiriye Primus Guma Guma mu bihe bitandukanye

Umuhanzi Social Mula yaboneka mu cyiciro cya RnB muri Primus Guma Guma Super Star

Byaba ari inshuro ya mbere umuhanzi Buravan yitabiriye Primus Guma Guma Super Star






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND