RFL
Kigali

Norbert Byiringiro yinjiye mu muziki uhimbaza Imana n'intego ihambaye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2020 15:17
0


Umuhanzi Byiringiro Norbert Masengesho yinjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana n’intego yo gukora umuziki ugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kure hashoboka.



Yinjiye mu muziki n’indirimbo yise “Gusenga” ivuga ku mbaraga zikomeye ziva mu gusenga. Ikavuga uburyo na Yesu ubwe n'ubwo yari umwana w'Imana yiyambazaga isengesho kandi iryo sengesho rikaba ribasha kugera n'aho umuntu we atabasha kugera.

Ni indirimbo ishingiye ku nkuru y’ibyamubayeho akabasha kubona uburyo gusenga byagiye bikuraho imisozi imbere ye n'umuryango we ariko kandi no mu buzima busanzwe no mu kazi akora.

Gusa ngo gusenga bijyana no kwizera ndetse no kwemera ubushake bw'Imana kabone “n'iyo budahuye n'ubwacu”.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Norbert Byiringiro yavuze ko iyi ndirimbo ayitezeho gukora ku mitima ya benshi, bakibuka ko iyo byanze bisa naho batakibashije, gusenga byo bitagira imipaka.

Ni indirimbo yitezeho kandi ko Imana izayicishamo ibuye ryo gukandagiraho ngo abashe kubwira ubutumwa bwiza abantu benshi kurusha abo yabashakaga kubwira mu rusengero gusa cyane.

Ati “Aho bigeze abantu benshi bari kumbwira ko 'message' irimo iri kubagera ku mutima nkumva ahubwo nanjye iri kurushaho kumbera nshya no kongera imbaraga kwizera kwanjye."

Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo gukora umuziki ugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kure hashoboka, ndetse no ku bantu bo mu ngeri zose ari abakijijwe n'abadakijijwe.

Avuga ko mu myaka iri imbere yifuza kuba afite ibihangano bitandukanye atari indirimbo gusa, ahubwo afite ibiganiro by'amajwi, imivugo ndetse n'ibindi bivuga ku buzima bwa Gikristu kandi bihumuriza bikanomora imitima yihebye.

Ikirenze kuri ibi, ni igihe azabasha kugarura urubyiruko rwinshi kuri Kristo.

Norbert asanzwe afite indirimbo ya mbere yitwa “Wa musozi” yakuye ku rubuga rwa Youtube yavugaga ku byabereye i Gologota “ubwo Yesu yabambwaga n’urubyo yatsinze urupfu.”

Avuga ko uyu munsi iyo ayumvise yumva ifite ubutumwa bwiza ariko uburyo ikozemo ntabwo bunogeye amatwi ari nayo mpamvu yayikuyeho kuri ngo azayisubiremo neza kurushaho.

Byiringiro Norbert Masengesho avuka mu muryango w’abana batatu akaba umuhererezi.  Uyu musore asengera muri Anglican Church of Rwanda.

Urugendo rw’umuziki we rwatangiye akiri muto muri Chorale ya Sunday School, gusa ntiyari yagasobanukiwe neza.

Yakuriye mu rugo rw’abaramyi, aho Se yabatozaga isengesho no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mbere y’uko bajya kuryama.

Ku myaka 15 y’amavuko nibwo yatangiye guhimba indirimbo z’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana yabagamo ku ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Norbert avuga ko yakuze afite inzozi nyinshi ndetse ngo kuririmba ntibyari bimurimo “rwose”.

Umuhanzi Norbert Byiringiro yasohoye amashusho y'indirimbo "Gusenga" atangiza urugendo rwe mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "GUSENGA" YA NORBERT BYIRINGIRO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND