RFL
Kigali

Hon. Bernard Makuza yakoranye imyitozo n'Ikipe ya Bugesera y'amagare

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/07/2020 10:23
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2020, Bernard Makuza wamaze imyaka 11 ari Minisiteri w'Intebe mu Rwanda ndetse akaba na Perezida wa Sena y'u Rwanda, aherekejwe n'umuryango we yakoranye imyitozo n'Ikipe ya Bugesera Cycling Team.



Ni imyitozo yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi, Visi Perezida wa kabiri w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) Bwana Nkuranga Alphonse n'abakinnyi.

Iyi myitozo yatangiye ahagana saa tatu za mu gitondo, abari mu myitozo bahagurukiye ku biro by'umurenge wa Ntarama berekeza ku Ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako basoreza ku cyicaro cy'iyi kipe giherereye mu murenge wa Ntarama.

Intera ya Kilometero 44 niyo yakozwe muri iyi myitozo yakozwe mu gihe kingana n’amasaha ibiri n'iminota mirongo ine. Abakobwa bakinira ikipe ya Bugesera Cycling Team bashimishijwe no kuba bakoranye imyitozo na Bernard Makuza nkuko byatangajwe na kapiteni w'ikipe Nirere Xaveline.

Yagize ati " ku ruhande rwacu nk'abakinnyi twishimye cyane kuko si amakipe menshi akorana imyitozo n'abayobozi nk'aba. Navuga ko twabonye ko dushigikiwe n'igihugu ndetse n'abayobozi. Wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibibazo n'imbogamizi duhura nabyo kandi twizeye ko bizakemuka”.

Ubuyobozi bw'ikipe ya Bugesera Cycling Team bwashimiye Honorable Bernard Makuza bunavuga aho urwego rw'ikipe rugeze nkuko umuyobozi w'iyi Kipe Kayirebwa Liliane yabitangaje.

Yagize ati " Nk'ikipe turishimye cyane kandi turashimira Nyakubahwa Bernard Makuza ku mwanya yaduhaye ndetse n'inama yahaye abakobwa bacu. Bugesera Cycling Team yatangiye umwaka ushize wa 2019 twatangiye bamwe baduseka ngo tuba abanyuma ariko navuga ko urwego tugezeho rushimishije kuko niba umukobwa akora imyitozo akagera i Musanze akagaruka navuga ko bishimishije. Aho tugeze navuga ko ari heza kandi hashimishije biratwereka ko intego yo kugira umukobwa wize,kandi ushoboye gukoresha impano yo gutwara igare".

Ku ruhande rw'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda Visi Perezida wa kabiri Nkuranga Alphonse yijeje abakinnyi b'iyi kipe ko amakipe y'abakobwa agomba kuvuka ari menshi. Yagize ati " Turashaka ko amakipe yose agira amakipe yombi iya bahungu n'iya bakobwa. Turifuza ko na Bugesera Cycling Team yagira ikipe y'abahungu. Abakobwa bacu turifuza ko babona abo bahangana n'abo bakava ku makipe atatu akaba atanu cyangwa atandatu ibi bizatanga guhangana gukomeye hagati y’amakipe".

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare y’abagore kugeza ubu ifite abakinnyi batandatu barimo babiri bakiri bato.Yatangiye gukina amarushanwa ya FERWACY, binyuze muri Rwanda Cycling Cup muri Kanama, mu isiganwa rya Rwamagana Circuit, isoza umwaka ushize wa 2019 ikinnye amasiganwa atandatu.


Abakinnyi b'ikipe ya Bugesera bishimiye gukorana imyitozo na Makuza Bernard

Visi Perezida wa FERWACY Nkuranga Alphonse nawe yitabiriye iyi myitozo

Gasore Serge yasiganwe ku maguru nabanyonga igare

Umuyobozi wa Bugesera Cycling team Kayirebwa Liliane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND