RFL
Kigali

Canada: Umuraperi Armanie yasohoye indirimbo 'Sigaho' anahishura iturufu izamufasha gutera imbere - VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/07/2020 8:13
0


Umuhanzi nyarwanda umaze imyaka ine aba muri Canada mu mpamvu z'amasomo, Niyonsenga Jean Claude Armand uzwi nka Armanie yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Sigaho' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gukora ibyiza bakirinda ikibi icyo ari cyo cyose kabone n'ubwo cyaba kiguha icyiza ariko mu nzira mbi.



Iyi ndirimbo 'Sigaho' ni iya kane mu ndirimbo Armanie amaze gushyira hanze mu gihe gito cyane amaze mu muziki kuva mu mpera za 2019. Uyu muraperi ufite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye mu njyana ya Hiphop, indirimbo amaze gukora uko ari enye, zoze zifite amashusho yazo. Izo ndirimbo ni: 'Rurarya', 'Ivu rihoze', 'Akadasohoka' ukongeraho na 'Sigaho', yamaze gushyira hanze.

Armanie yavuze ko ari kubaka umusingi ukomeye w'umuziki we kuko na nyuma yo gusoza kaminuza atazareka umuziki. Ati "Ndi kwiga muri Canada ariko nanone ndi umuhanzi, usibye kuzakora ibyo nize rero mba nifuza kuzakora n’umuziki nk’umuhanzi ukomeye. Ndi kugerageza kubaka mpereye kuri Fondasiyo ikomeye. Kuva mu Ukuboza 2019 igihe ninjiraga byimbitse mu muziki kugeza ubu, maze gukora indirimbo enye kandi zose zifite amashusho.”

Yavuze ko akora ibishoboka byose ku buryo buri ndirimbo ashyize hanze isohokana n'amashusho yayo. Avuga ko ari umuco yigishijwe ndetse akaba yizeye ko bizamufasha gutera imbere. Uyu musore wasoje ayisumbuye muri Glory Secondary School muri Kigali agakomereza Kaminuza muri Canada, yavuze ko afite imishinga myinshi mu muziki harimo no gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye nk'iturufu izamufasha gutera imbere.


Umuraperi Armanie afite inzozi zo kuzaba umuhanzi ukomeye

REBA HANO INDIRIMBO 'SIGAHO' Y'UMURAPERI ARMANIE


REBA HANO 'AKADASOHOKA' Y'UMURAPERI ARMANIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND