RFL
Kigali

Gentil Misigaro, ababyeyi be, Rhoda, Miss Dusa, n'abandi bo mu muryango wa Dr Mutabazi bakoranye indirimbo yanditswe mu 1986-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2020 20:41
0


Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) mushiki wa Gentil Misigaro aherutse gutangariza INYARWANDA ko abo mu muryango wabo bagiye gusohora indirimbo bahuriyemo, yanditswe na Se na Nyina kera mu 1986 mbere y'uko bibaruka abana babo. Kuri uyu wa 6 tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo iyi ndirimbo yageze hanze.



Ni indirimbo bise 'Uwaneshereje' yahuriwemo n'abo mu muryango wa Dr Bishop Mutabazi Shadrack. 'Mutabazi Legacy Family'. Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo agaragaramo abantu 10 bo mu muryango umwe wa Dr Bishop Mutabazi, Se wa Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi', n'izindi zitandukanye. 'Uwaneshereje' ni yo ndirimbo ya mbere Rhoda Misigaro (umugore wa Gentil Misigaro) agaragayemo.

Gentil Misigaro Mutabazi uzwi cyane nka Gentil Misigaro uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel yabwiye INYARWANDA ko yishimye cyane kuba abashije kuririmbana n'ababyeyi be bamutoje bakanamukundisha umurimo w'uburirimbyi. Ati "Biranshimishije cyane kuba nshoboye kuririmbana n'ababyeyi banjye. Ni bo bantoje banankundisha umurimo w'uburirimbyi".

Yavuze ko yakuranye inzozi zo kubona ibikorwa byo gukorera Imana, yatojwe n'ababyeyi be bigera ku Isi yose. Yagize ati "Zari inzozi zanjye kubona ibikorwa byo gukorera Imana batangije kuva kera bakanabitoza umuryango wabo bigera ku bantu benshi mu migabane yose. Niyo mpamvu rero nabasabye ko batwemerera tuga producinga zimwe mu ndirimbo banditse imyaka irenga makumyabiri (20) ishize".


Hasohotse indirimbo yanditswe na Se wa Gentil Misigaro

Amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo 'Uwaneshereje' yakozwe na Gentil Misigaro, amashusho yayo (Video) akorwa n'umusore wiga muri 'Vancouver film school' witwa Michael Oyaro ukomoka mu gihugu cya Kenya. Gentil Misigaro wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi, yagize ati "Twayikoreye mu rugo hari ku cyumweru mu gitondo mbere y'uko dutangira amateraniro. Rero ndizera ko iyi ari intangiriro y'ibindi bikorwa byinshi tuzakorana nk'umuryango".

Abantu 10 bo mu muryango wa Dr Mutabazi biganjemo abanyempano ni bo bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Uwaneshereje'. Amazina y'abari muri iyi Video n'uko barutanwa mu myaka, ni Dr.Bishop Mutabazi Shadrack (Se wa Gentil Mis), Miriam Mutabazi (Nyina wa Gentil Mis), Mukiza Alex Misigaro (Uncle wa Gentil Mis) n'umufasha we Naomi, Gentil Misigaro Mutabazi n'umufasha we Rhoda Misigaro, Mandela Mutabazi, Console Mutabazi, Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) na David Mutabazi.


Dr Bishop Mutabazi n'umufasha we ni bo banditse iyi ndirimbo mbere y'uko babyara abana bafite ubu

Dr Mutabazi Shadrack na Miriam Mutabazi bafitanye abana 6, abahungu 4 n'abakobwa 2. Muri iyi ndirimbo bakoze nk'umuryango haraburamo umwana wabo umwe Reagan Mutabazi utari uhari ubwo bafataga amashusho, gusa asanzwe ari umunyamuziki aho acuranga Guitar Bass. Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo: "Intambara Samson yarayirwanye urugamba ruramutsinda. Ku kw'igihe nawe yamennye ibanga ry'Imana abanzi be bamunogoramo amaso. Mana yanjye, sinzabe nka Samson nanjye ntazamena ibanga ryawe abanzi bakanogora amaso y'umwuka nkananirwa, gukora umurimo wawe". 

"Intambara Abraham yarayirwanye, urugamba ruramutsinda, ku kw'igihe yageze imbere y'abimeleki, aravuga ati Sarah nimushiki wanjye. Mana yanjye undinde umwuka w'ubwoba kugira ngo ntihakana ijambo ryawe, abanzi banjye bakambonaho urwitwazo nkananirwa gukora umurimo wawe. Uwaneshereje Samson njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Aburahamu njye ndamuzuzi, Uwaneshereje Dawidi njyewe ndamuzuzi, Ni Uwiteka nyiringabo Jehovah." Ni indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza abantu kunyurwa n'ibyo Imana yabahaye kandi bakinga Imana ikabaneshereza mu byo bacamo byose.


'Uwaneshereje' ibaye indirimbo ya 2 Miss Dusa mushiki wa Gentil Mis agaragayemo mu gihe ari kwitegura gusohora nawe ize bwite

REBA HANO 'UWANESHEREJE' YA 'MUTABAZI LEGACY FAMILY'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND