RFL
Kigali

Mushiki wa Mr Kagame yinjiye mu itangazamakuru ahishura inzozi ze n'icyo yifuriza Shiloh TV yavumbuye impano afite

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2020 15:18
0


Giraneza Jacky benshi bakunze kwita 'Flower' ni mushiki w'umuhanzi Mabano Eric (Mr Kagame) ukunzwe mu ndirimbo 'Ntiza' Ft Bruce Melody, 'Ntimubimbaze', 'Igorofa', 'Ibitendo', 'Aracyamukunda', n'izindi. Kuri ubu Giraneza yinjiye mu itangazamakuru ku itike ya Shiloh Tv, Televiziyo ya Gikristo y'itorero Shiloh Prayer Mountain church.



Giraneza Jacky iyo yivuga, avuga ko ari Umukristo ukunda Imana n'abantu. Ni umwana wa mbere (imfura) mu muryango w'iwabo, akaba ari mushiki wa Mr Kagame. Ati "Ndi umwana wa mbere iwacu, tuvuka turi bane, dutuye Kimironko". Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n'icungamutungo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Jacky yadutangarije ko iyo yitegereje musaza we Mr Kagame amusangamo impano ikomeye ndetse ngo si iby'ubu ahubwo ni kuva kera. Ati "Mr Kagame ni musaza wanjye twonse rimwe. Mu muziki arashoboye nanamubwira nti courage kuko arabishoboye kandi impano arayifite kuva kera rwose'.


Jacky (ibumoso) hamwe n'abavandimwe be barimo na Mr Kagame

Abajijwe niba asanzwe akunda itangazamakuru ndetse niba anakurikirana amakuru anyura mu binyamakuru bitandukanye, yakomoje ku InyaRwanda.com avuga ko iri mu byo akunze gusoma cyane. Ati "Icyo nzi ku Inyarwanda.com ni ikinyamakuru gifite ubunararibonye rwose, iteka ufunguyeho ntubura agashya pee, imyandikire wumva harimo ubwenge bwinshi pee mbese ni inararibonye mu kazi kose".

Uko Jacky yisanze akorera Shiloh Tv, Televiziyo nshya ya Gikristo


Giraneza Jacky usengera muri Shiloh Prayer Mountain church iyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete, ni umwe mu bakorera Shiloh Tv, Televiziyo ya Gikrisito yatangiye ikorera kuri interineti kuri Youtube. INYARWANDA ifite amakuru avuga ko iyi Televiziyo ifite intego y'uko mu gihe kiri imbere izaba inagaragara mu gihugu hose mu buryo bwa Digital. Jacky avuga ko intego nyamukuru y'iyi Televiziyo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza. 

Ati "Shiloh Tv ni television ya Gikristo ikorera ku murongo wa YouTube birumvikana ko mu mikorere harimo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ibyo ni ibiganiro dukorana n'abakozi b'Imana batandukanye abadusangiza ubuhamya bwabo ndetse n'abahanzi batandukanye aba gospel tutibagiwe n'abaririmba izindi njyana mu rwego rwo kubakundisha Umwami Yesu".


Jacky yakomeje agira ati "Twashyizemo n'ikiganiro 'AGURA IMBAGO NA SHILOH TV' aho twifuza ko abakora ubucuruzi bakijijwe ko twajya tubegera bakamamaza ibikorwa byabo mu rwego rwo gukomeza kwaguka ndetse n'ababyifuza ko batubona kuri numero ya telephone 0785222211. Shiloh Tv yatangijwe n'urubyiruko rubarizwa muri Shiloh prayer mountain".

Yavuze ko uru rubyiruko rwari rusanzwe rukora ibijyanye no gufata no gutunganya inyigisho zo mu rusengero. Ati "Rwari rusanzwe rukora production mu itorero rukuriwe na Mizero Theogene". Yavuze ko iri tsinda ry'urubyiruko "ryashigikiwe na Bishop OLIVE MUREKATETE mu buryo bw'Umwuka, adusengera ndetse no mu bifatika (amafranga ndetse n'ibikoresho)".

Abajijwe niba ibiganiro akora, abikora nk'akazi cyangwa ari umurimo w'Imana, Jacky yagize ati "Oyaaaa oyaaa peee ni umurimo w'Imana nkunze ntabwo mpembwa rwose, oya simbirota rwose pee". Abajijwe niba hari indi Televiziyo yifuza gukorera, yavuze ko Shiloh Tv imuri mu maraso. Ati "Nzashimishwa no kubona iyacu igeze ku rwego rushimishije, natwe ubwo tuzaba tugeze ku rwego rushimishije".


Jacky arasabira Shiloh Tv kwamamara ku Isi kuko nta yindi Televiziyo yifuza gukorera

Yashimiye cyane Shiloh Tv yavumbuye impano imurimo anasaba abantu kujya bakurikira ibiganiro akora. Ati "Mbere na mbere nabashimira kandi mbibutsa abatarakora subscribe ko bayikora tukajya tubana kenshi. Ibyo mbahishiye ni byinshi cyanee peee, mbese buri gihe hazajya haba agashya". Yavuze ko abantu bose amaze gukoresha mu kiganiro bamuhaye inkuru nziza. Ati "Abo tumaze kuganira bose bampaye inkuru nziza peee kandi ndabashimira". 

Jacky Giraneza yabajijwe na INYARWANDA umuntu yakwishimira cyane kugirana nawe ikiganiro kuri Shiloh Tv, ni ukuvuga uwo azishima bikomeye aramutse amwemereye kubereye umutumirwa kuri iyi Televiziyo, ahishura ko ari Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda. Ati "Umuntu nakwishimira cyane anyemereye kuza kuri Shiloh Tv ni President wa Repubulika y'u Rwanda".

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Jacky uzwi nka 'Flower', twagarutse kuri musaza we Mr Kagame, tumubaza niba ashobora kumusaba cyangwa kumusengera kugira ngo ajye mu muziki wa Gospel na cyane benshi b'iwabo ari abakristo, adusubiza agira ati "Yes twese turi abakristo. Hhahahah sasa Mr Kagame indirimbo za Gospel arazikunda na kenshi mu rugo usanga aziririmba pee, na vuba wajya kubona ukabona arabatunguye aririmbye Gospel".

Jacky hamwe na musaza we Mr Kagame kera bakiri abana bato

REBA IKIGANIRO JACKY YAGIRANYE N'UMURAPERI KAGOMA K'IMANA ELMAX UBWO YARI YAMUSUYE AMUSANZE KU KAZI


REBA HANO JACKY AGANIRA NA DJ EMERY WAHISHUYE KO COVID-19 YATUMYE ABA DJ BAHURA N'IBIZAZANE BIKOMEYE


REBA HANO 'NTIZA' INDIRIMBO YA MR KAGAME FT BRUCE MELODY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND