RFL
Kigali

Guverineri Mufulukye yashimye Nyampinga Foundation yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 250

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2020 10:40
0


Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yashimye byimazeyo ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda batandatu na Bwana Rally Muganwa ryatanze ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) ku miryango 250.



Ni mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigarama, ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020. 

Imiryango 250 yahawe ubwisungane mu kwivuza yari ihagarariwe n’imiryango 20 muri iki gikorwa bitewe n’ingamba zafashwe zigamije guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Nyampinga Foundation igizwe na Miss Grace Bahati, Miss Nishimwe Naomie, Miss Akiwacu Colombe, Miss Kundwa Doriane, Bwana Larry Muganwa na Miss Mutesi Jolly.

Muri iki gikorwa Nyampinga Foundation, yari ihagarariwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie.

Umuhango wo gushyikiriza ubwisungane mu kwivuza imiryango 250, witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Mayor w’Akarere ka Rwamagana, Mubarak Muganga n’abandi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mufulukye Fred, yashimye byimazeyo Nyampinga Foundation yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango 250 yo muri Rwamagana itishoboye.

Mufulukye yavuze ko ari igikorwa cyiza kandi kigaragaza umutima w’urukundo ku rubyiruko rw’u Rwanda, by’umwihariko ba Nyampinga bakoze iki gikorwa.

Ati “Ariko kuba batekereza ko mu bushobozi bwabo bucyeya bafite bagomba nabo gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu cyabo, kuri twe ni urugero rwiza. Ni umutima ugaragaza ko bazi Igihugu cyabo, kandi bakunze Igihugu cyabo kandi bashyigikiye gahunda z’Igihugu cyabo.”

Yakomeje avuga ko ibi bigaragaza ko urubyiruko rwumva neza ko “Igihugu kiri mu biganza byabo” kandi binagaragaza ko biteguye gufata inshingano zo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Mufulukye yijeje Nyampinga Foundation ko bazakomeza kuyishyigikira no mu bindi bikorwa bitandukanye bazategura.

Mutesi Jolly wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba babashije guhigura umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 250.

Yavuze ko umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Rwanda akwiye kurikoresha ahindura ubuzima bw’abantu, kurusha ‘kwifotoza’.

Mutesi avuga ko icyizere bagiriwe n’abaturage babashyigikiye bakibyazamo umusaruro babafasha mu bikorwa bitandukanye bihindura ubuzima bwabo.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko Nyampinga Foundation ifite ibikorwa byinshi byo gukora n’ubwo nta hantu bafite bakura amafaranga ‘hatangaje’ ahubwo ko ubushobozi buva muri bo.

Uyu mukobwa yavuze ko uko ubushobozi buzagenda bwaguka ari nako bazagera mu Ntara zitandukanye bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo.

Jolly yabwiye urubyiruko kuba “bato batari gitoya” kuko bafite ibyibanze bishoboka byose, imbaraga zabo bakazitiza Igihugu.

Ati “Ni twebwe mbaraga z’uyu munsi. Ni twebwe mbaraga z’ejo; iby’ingenzi ababyeyi bacu barabidukoreye. Rero nta rwitwazo dufite y’uko tutagomba gukora ibyo twagakwiye kuba dukora.”

Yashishikariza n’urundi rubyiruko gukoresha imbaraga zabo batanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 250 ni igikorwa cya kabiri Nyampinga Foundation bakoze kuva yashingwa.

Ku wa 26 Kamena 2020 basuye banatanga udupfukamunwa 100 ku Ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohoka Igihugu bo mu Murenge wa Kanombe.

Nyampinga Foundation yifatanyije n'abayobozi batandukanye bo mu Ntara y'Iburasirazuba mu gikorwa yatangiyemo ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye


Guverineri Mufulukye Fred yashimye abagize Nyampinga Foundation avuga ko bigaragaza ko urubyiruko rwumva neza gahunda za Leta


Mayor w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab ageza ubwisungane mu kwivuza ku miryango 20 yari ihagarariye indi muri iki gikorwa

Miss Mutesi Jolly yavuze ko batanze 'Mituelle de Sante' "Kubera ko imibereho myiza itangirana ni ubuzima bwiza"

Uhereye ibumoso: Miss Nishimwe Naomie, Afande Mubaraka Muganga, Guverineri Mufulukye Fred na Miss Mutesi Jolly





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND