Si kenshi cyane uzasanga umuhanzi yishyurwa aya mafanga mu gihe gito nk’icyo uyu muhanzi Tekashi 6ix9ine azishyurwa mu gitaramo kizamara isaha imwe gusa akagikorera kuri interineti kubera kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.
Uyu muraperi wari
umaze igihe muri gereza kubera imyitwarire mibi, nyuma
yo gusohoka muri gereza n’ubu afungishwije ijisho. Akigera iwe yasohoye indirimbo
nyinshi, harimo "Trollz" irimo Nicki Minaj, ikaza guca agahigo nk’indirimbo
ya Hip Hop yarebwe n’abantu benshi mu gihe gito. Ubu 6ix9ine avuga ko yabonye amasezerano akomeye.
Uyu muraperi ntarashyira ahagaragara umushinga w’ibikorwa
bye bya muzika nyuma ya gereza, ariko yahishuriye TMZ ko
yasinyanye amasezerano ya miliyoni 5
z'amadorali na GlobalStreamNow kugira ngo akore igitaramo kimwe kimara isaha
imwe gusa. 6ix9ine yabwiye iki kinyamakuru ko iki gitaramo kizajya
kinyuzwa kuri interineti kikazaba
ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2020.
TMZ ivuga ko uyu muhanzi yatangaje ko izamara isaha imwe, gusa muri iyo saha imwe Tekashi 6ix9ine azaririmbamo indirimbo 12 indirimbo zo muri Album ye itarasohoka. Tekashi yabwiye TMZ ko ateganya kugira ababyinnyi, itsinda rya Live, n'amashusho menshi yerekana amashusho mu gihe cyo gukora icyo gitaramo.
Yahishuye kandi ko Album ye nshya izaza vuba cyane. Umwunganizi
we, Lance Lazzaro yabwiye Complex ko 6ix9ine azashyira ahagaragara
umushinga wuzuye mu gihe runaka muri Kanama, "ndetse na videwo zimwe na
zimwe z'indirimbo azashyira ahagaragara namara kurangiza gufungirwa mu
rugo."
Biteganijwe ko Tekashi azarekurwa akava mu rugo ku ya
1 Kanama cyangwa hafi yayo, ariko azakomeza kugenzurwa nk’ufungishije ijisho imyaka itanu yose.
6IX9INE ari mu baraperi bakunzwe muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO