RFL
Kigali

Umuraperi 6ix9ine akoze amateka aho azishyurwa Miliyoni 5 z’Amadorali ku isaha imwe y’igitaramo azanyuza kuri Interineti

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/07/2020 11:53
0


Si kenshi cyane uzasanga umuhanzi yishyurwa aya mafanga mu gihe gito nk’icyo uyu muhanzi Tekashi 6ix9ine azishyurwa mu gitaramo kizamara isaha imwe gusa akagikorera kuri interineti kubera kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.



Uyu muraperi wari umaze igihe muri gereza kubera imyitwarire mibi, nyuma yo gusohoka muri gereza n’ubu afungishwije ijisho. Akigera iwe yasohoye indirimbo nyinshi, harimo "Trollz" irimo Nicki Minaj, ikaza guca agahigo nk’indirimbo ya Hip Hop yarebwe n’abantu benshi mu gihe gito. Ubu 6ix9ine avuga ko yabonye amasezerano akomeye.

6ix9ine

Uyu muraperi ntarashyira ahagaragara umushinga w’ibikorwa bye bya muzika nyuma ya gereza, ariko yahishuriye TMZ ko yasinyanye amasezerano ya miliyoni 5 z'amadorali na GlobalStreamNow kugira ngo akore igitaramo kimwe kimara isaha imwe gusa. 6ix9ine yabwiye iki kinyamakuru ko iki gitaramo kizajya kinyuzwa kuri interineti kikazaba ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2020.

6ix9ine - TROLLZ Ft. Nicki Minaj | Lyrics Meaning & Song Review ...

TMZ ivuga ko uyu muhanzi yatangaje ko izamara isaha imwe, gusa muri iyo saha imwe Tekashi 6ix9ine azaririmbamo indirimbo 12 indirimbo zo muri Album ye itarasohoka. Tekashi yabwiye TMZ ko ateganya kugira ababyinnyi, itsinda rya Live, n'amashusho menshi yerekana amashusho mu gihe cyo gukora icyo gitaramo. 

Yahishuye kandi ko Album ye nshya izaza vuba cyane. Umwunganizi we, Lance Lazzaro yabwiye Complex ko 6ix9ine azashyira ahagaragara umushinga wuzuye mu gihe runaka muri Kanama, "ndetse na videwo zimwe na zimwe z'indirimbo azashyira ahagaragara namara kurangiza gufungirwa mu rugo."

6ix9ine Releases New Song

Biteganijwe ko Tekashi azarekurwa akava mu rugo ku ya 1 Kanama cyangwa hafi yayo, ariko azakomeza kugenzurwa nk’ufungishije ijisho imyaka itanu yose.

6ix9ine Costs Concert Promoters $300,000 After Canceling Show - XXL
6IX9INE ari mu baraperi bakunzwe muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND