RFL
Kigali

Bwa mbere mu myaka isaga 20 Rayon sports na APR FC bateguye umukino wa gicuti

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2020 13:08
0


Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Bwana Sadate Munyakazi yashimangiye ko ubuyobozi bwiza bw’amakipe ahora ari ku ruhembe kandi ahanganye muri ruhago nyarwanda, bwiyemeje guhindura amateka amaze imyaka myinshi bituma bategura umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na APR FC mbere y'uko umwaka utaha w’imikino utangira.



Sadate atangaza ko impinduka zose ziri kugaragara zigamije iterambere ry’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda by'umwihariko bigizwemo uruhare na Rayon Sports ndetse na APR FC nk’amakipe ari ku ruhembe muri ruhago y’u Rwanda.

Imyaka ibaye myinshi amakipe ya Rayon Sports na APR FC ahuzwa n’amarushanwa yateguwe, aho aba ahataniye ibikombe, bikaba byarakunze kuvugwa ko ari amakipe ahuzwa na Leta, ahanini kubera ko nta mukino wa gicuti aya makipe yari yarigeze ategura.

Agaruka ku mubano mwiza udasanzwe hagati ya APR FC na Rayon Sports muri iyi minsi, Sadate Munyakazi yavuze ko amwe mu mateka yaranze aya makipe agiye guhinduka kuko mbere y'uko umwaka utaha w’imikino utangira azakina umukino wa gicuti.

Sadate yavuze ko uyu mukino uzakirwa na Rayon Sports kuko n’amafaranga azawuvamo yose azajya muri Rayon Sports. Yagize ati:

Turashaka guhindura amwe mu mateka amaze igihe kirekire hagati ya Rayon Sports na APR FC, twagejeje igitekerezo ku buyobozi bwa APR tubasaba umukino wa gicuti baratwemerera, umukino uzakirwa na Rayon Sports kandi amafaranga azawuvamo yose azatwarwa na Rayon Sports.

Sadate yatangaje ko nta mpuhwe biteguye kugirira mu kibuga iyi kipe ya gisirikare, ariko ngo hanze y’ikibuga si abanzi, ahubwo ngo ni abanyarwanda bose bahuriye ku gihugu kimwe bagomba no gufatanya kubaka umupira w’amaguru.

Nyuma yaho mu 2017 Rayon Sports iguze Yannick Mukunzi, Rwatubyaye Abdul na Rwigema Yves bari inkingi za mwamba muri APR FC, byavugwaga ko amakipe yombi yunzwe na FERWAFA, akemeranywa ko nta kipe izongera gutwara umukinnyi w’indi.

Mu mpeshyi ya 2019 Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu na Bukuru Christophe bari inkingi za mwamba Rayon Sports yari yubakiyeho berekeje muri APR FC mu buryo abafana batasobanukiwe.

Nyuma yaho Rayon Sports yaguze abakinnyi batandatu muri 16 birukanwe na APR FC, barimo Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime.

Mu mpera z’Ukuboza APR FC yatije Rayon Sports rutahizamu Sugira Ernest mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru iherutse kongera gusaba ko uyu mukinnyi yazongera no kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Yannick Bizimana niwe mukinnyi APR FC iheruka kugura muri Rayon Sports ndetse ari mu berekanwe bashya b’iyi kipe tariki 19 Nyakanga 2020. Ntabwo byari bisanzwe ko ikipe ya APR FC na Rayon Sports bicarana bagahana abakinnyi nta mpaka n’imanza bibayeho.

Ibi byagaragaje ko umubano mwiza hagati ya Rayon Sports na APR FC wazamutse, bikaba byafashe indi ntera kubera ko aya makipe yateguye umukino wa gicuti nyuma y’imyaka myinshi aya makipe ahuzwa gusa na Leta.

Rayon Sports na APR FC bagiye gukina umukino wa gicuti nyuma y'imyaka myinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND