RFL
Kigali

Bruce Melodie umaze igihe avugwaho gukora indirimbo zirimo ‘ibishegu’ yemeje guhindura umuvuno

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2020 12:26
0


Indirimbo zigusha ku rukundo rwo mu gitanda zihariye imitima ya benshi muri iki gihe, badakura ekuteri mu matwi bumva imiziki igusha ku bushagarira nk’intero abahanzi b’iki gihe biharaje bitavugwa rumwe n’umubare munini.



Izi ndirimbo zifite igikundiro ku buryo budasanzwe! N’izo wumva kuri Radio hafi ya zose, kuri Televiziyo zikomeye n’izorohereje reka sinakubwira zirasimburana uko bucyeye n’uko bwije.

Isohoka isamirwa hejuru n’abafite ‘bundle’ zihoraho za Internet ariko nako zihererekanwa muri telefoni umuntu akozaho urutoki akanyereza, ubundi akaba atanze ubutumwa.

Zikunze gukurura impaka hagati y’abakuze bavuga ko abahanzi b’iki gihe batazi kuzimiza mu gihe abo hambere basohoye indirimbo nka ‘Rwagihuta’ ku buryo n’ubu bitakorohera buri wese kumva icyo uyu muhanzi yaririmbaga.

Bruce Melodie amaze iminsi yijunditswe n’abavuga ko bakomeye ku muco bamushinja kuririmba ‘ibishegu’ mu ndirimbo ze n’izo akorana n’abahanzi batandukanye.

Abafite ugutwi kumva bo bavuga ko, atari Bruce Melodie winjiye muri iyi si gusa kuko Diamond, Harmonize, Davis D, n’abandi bavuga ko bakomeye nabo bayobotse iyi nzira ahubwo ko benshi batabyumva bitewe n’uririmo zirimo.

Bruce Melodie yabwiye Kiss Fm, ko guhera uyu munsi atazongera gusohora indirimbo yumvikanamo ku nyonga igare.

Yavuze ko nyuma y’indirimbo “Saa moya” yasohoye ejo hashize, azakurikizaho indirimbo za ‘gakondo’ asaba abamushinja kwica umuco kuzamushyigikira cyangwa se akazagaruka mu nzira yatangiye.

Akomeza ati “Nagiye mbona abantu benshi babivugaho, bamwe bakavuga bati ‘izi ndirimbo koko waziretse’. Abo bantu narabumvise neza ndagira ngo mbabwire ko niba ‘hari umuntu wumvise ubu butumwa ndi gutanga butamwubaka ‘saa moya’ n’iyo ndirimbo ya nyuma ndirimbye muri mwene izi ndirimbo.”

Akomeza ati “Guhera uyu munsi ngiye kujya nkora ‘Gakondo’ kandi nimutabikunda ngo mubitize umurindi nk’uko mwabitije ibi nzagaruka muri ibi ubwo nibyo bizaba bibareye.”

Mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Saa moya” Bruce Melodie yifashishije umunyamideli Sacha Kate uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu rukundo n’abahanzi batandukanye.

Muri ‘saa moya’ nabwo yaririmbye ku rukundo rwo mu mashuka, ikurikira indirimbo nka ‘Ntiza’ yakoranye na Mr Kagame, ‘Ubushyuhe’ na Dj Pius n’izindi umuntu atarondora.


Bruce Melodie yavuze ko agiye gukora gakondo nyuma y'uko aririmbye 'ibishegu' ntibyishimirwe na bamwe

Melodie yavuze ko hashize igihe yumva amajwi ya benshi bamushinja kuririmba ibishegu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SAA MOYA" Y'UMUHANZI BRUCE MELODIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND