RFL
Kigali

Abafite inkuru zihariye mu rukundo bashyiriweho irushanwa rizabahemba arenga miliyoni 1 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2020 11:24
0


Urukundo ntirushira kandi ruzahoraho! Abahanga bavuga ko urukundo rwunga abantu, rukihanga, rukababarira, rukagira neza; rugakomeza gutemba mu misokoro y’abakundana uruzira uburyarya.



Hanze aha, hari umubare munini ufite inkuru yihariye bazirikana neza buri ntambwe yose bateye kugira ngo uyu munsi babe barahamije isezerano ryabo ryo kubana nk’umugabo n’umugore.  Hari abashakanye imiryango itabishaka, igihe kikagera bakabagarukira imiryango ikongera kugenderanira.

Nawe uzi umubare munini w’abarushinze bakamara igihe batabyara, ariko amajwi ava hanze akajya asaba umwe gutandukana na mugenzi we, ariko agakomera ku isezerano. Benshi bajya banyuzamo bakandika urugendo rw’urukundo bakoranye, ibisitaza bagiye bahura nabyo kugeza barushinze n’ibindi.

Ibi nibyo byatumye kompanyi ya Sunday Media Love itegura irushanwa rigamije gushimira no guhemba abafite inkuru z’urukundo zihiga izindi. Iri rushanwa rizahemba amadorali 1500 [1,440,000 Frw].

Sunday Justin wabaye mu kanama nkemurampaka k’amarushanwa y’ubwiza, yavuze ko yateguye iri rushanwa agamije ko abantu batinyuka bakavuga ku nkuru z’urukundo batabivugiwe n’abandi kandi agatinyuka kugaragaza amarangamutima ye k’uwo akunda.”

Sunday yavuze ko abantu benshi mu Rwanda badakunze kugaragara amarangamutima yabo mu rukundo ariyo nayo mpamvu bateguye iri ruahanwa, kandi biteguye ko benshi bazitabira.

Iri rushanwa rizahembwa inkuru eshanu; iya mbere izahembwa amadorali 500, uwa kabiri 400$, uwa Gatatu 300, uwa Kabiri 200$ n’aho uwa Gatanu azahembwa 100$.

Ushaka kwitabira iri rushanwa asabwa: Kwifata amashusho atarengeje iminota 8’ avuga inkuru y’urukundo rwe akayohereza kuri 0785526595. Ayo mashusho ashyirwa kuri shene ya Youtube (Sunday Love Media), hanyuma ‘Link’ igahabwa nyirayo akayisangiza abandi.

Sunday Justin wabaye umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane yateguye irushanwa rigamije gufasha abantu gutinyuka bakavuga inkuru zabo z'urukundo

Sunday Media Love Media yateguye irushanwa rizahemba arenga miliyoni 1 Frw ku bafite inkuru z'urukundo zihariye

ABAKUNDANA BASHYIRIWE SHENE BAZAJYA BANYUZAHO INKURU Z'URUKUNDO RWABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND