RFL
Kigali

Liza Kamikazi yahishuye uko kwamamaza ‘Agakingirizo’ byari bigiye kumusenyera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2020 9:19
0


Hashize imyaka itari mike Liza Kamikazi, Masamba Intore na Tom Close basohotse ku byapa binini, amajwi yabo yumvikana kuri Radio bagaragara no kuri Televiziyo bakangurira abantu gukoresha agakingirizo nka bumwe mu buryo bwirinda Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.



Ni mu bukangurambaga bakoze ku kiraka bishyuwemo arenga Miliyoni 2 Frw. Icyo gihe yari kontaro iremereye ku muhanzikazi Liza Kamikazi wari ufite indirimbo zari zikunzwe muri iki gihe.

Amafoto yari ku byapa binini yerekanaga Tom Close, Masamba Intore, Liza Kamikazi buri umwe afashe agakingirizo mu ntoki hafi ye handitseho ngo “Nkoresha agakingirizo.

Ibi byapa byashyizwe hafi mu gihugu hose, kuri Radio no kuri Televiziyo ubutumwa buratambutswa abantu basabwa kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bakoresha agakingirizo.  

Icyo gihe Liza Kamikazi yari afite imyaka 23 y’amavuko, afite amaraso ashyushye abyiganira kwamamara no kugira ubutunzi nk’uko abyivugira mu kiganiro yahaye Zahabu Media.

Icyo gihe yigaga muri Kaminuza kandi akagendera kure icyaha cy’ubusambanyi. Azirikana neza ko kwifata bigoye ari nayo mpamvu yasabaga abantu kwifata byakwanga bagakoresha agakingirizo.

Ntiyari azi impamvu bamuhisemo ko yamamaza agakingirizo, gusa ngo aho yakiriye agakiza yaje kumenya ko wari umugambi wa satani “wari uzi neza ko yanga ubusambanyi.”

Ngo Satani yakoresheje izindi nzira kugira ngo agire aho ahurira n’ibifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, byari bigiye gutuma bishyira iherezo ku rukundo rwe n’umugabo bashakanye.

Liza yavuze ko we na Masamba na Tom Close bafotowe amafoto menshi, iyaciye ibintu ikanamanikwa ku irembo rya Kaminuza yizemo n’iyo yari afite mu ntoki agakingirizo yagakweduye.

Ngo ntiyari azi neza ko iyo foto ariyo izakoreshwa ndetse n’ubutumwa buzayiherekeza.

Igihe kimwe umugabo we David Wald yasohotse aho yari acumbitse agiye gushaka icyo kurya abona icyapa Liza Kamikazi yariho yamamaza agakingirizo.

Ngo yahise amuhamagara kuri telefoni amubaza niba ibyo abona ari ukuri cyangwa ari mu nzozi, undi amusobanurira uko byagenze ariko yumva neza ko umugabo we atishimiye ibyo yakoze.

Liza avuga ko ubu ashima Imana yarinze urukundo rwe. Ngo icyo gihe biba yari ataramwambika impeta ariko yari azi neza ko ari we mugabo yasengeye, kandi ko bamenyanye uyu mugabo nawe hashize iminsi mike yakiriye agakiza.

Yagize ati “Umugabo yarabirebye biramurenga, ahita ampamagara byumva ko yarakaye birenze, kuko ukuntu yampamagaye numvaga ko birenze. Ararambwira ati ‘ibi ni ibiki ndi kubona aha ngaha ku cyapa uhagaze uri gukwedura agakingirizo’?

Akomeza ati “Ndavuga nti eeh…urumva noneho ku butumwa banditseho ngo ‘Nkoresha agakingirizo’ ‘njyewe nyine’ ibyo ntiyabisoma ngo abyumve kuko umugabo wanjye ni umwongereza nta Kinyarwanda azi. Ariko ararakara ngerageza kumutirusha.”

Liza yavuze ko yagerageje kuganiriza umugabo we amubwira ko menshi mu mafoto yafashwe bameze nk’abari kwikinira.

Uyu muhanzikazi avuga ko kuba icyo gihe urukundo rwe rutarashyizweho iherezo, ari ugukomera kw’Imana n’isezerano yamuhaye.

Ati “Kuba iyo foto itaranyiciye urukundo, nabyo mbibona nk’igitangaza cy’Imana…Yari yambonye aranyoberwa nk’umuntu twakundanaga.”

Liza Kamikazi kandi yavuze ko yishimiye kuba umuraperi Bull Dogg yarakiye agakiza, avuga ko iyo bitaba ari ibihe bya Covid-19 yakabaye akora igitaramo cyo kwishimira ko Imana yungutse ‘umukizwa’.

Liza avuga ko ijambo ry’Imana rivuga ko mu Ijuru bakoresha igitaramo, iyo hagize umuntu ukizwa, ari nayo mpamvu yishimiye ko umuraperi Bull Dogg yakiriye agakiza.

Uyu muhanzikazi yavuze ko aziranye na Bull Dogg bigiye kure, ndetse ko biganye muri Kaminuza bakaza no gukorana indirimbo.

Kamikazi yavuze ko indirimbo ye “Amashimwe” yayisohoye ivuye mu munezero yagize ubwo umuvandimwe we yakiraga agakiza akabatizwa mu Itorero rya ADEPR.

Yavuze ko muri uyu mwaka amaze kumva inkuru nziza zanejeje umutima we, ko iya Bull Dogg iri mu nkuru eshatu zimunejeje kugeza ubu.

Uyu muhanzikazi yavuze ko afite inyota y’uko n’abandi bahanzi bagenzi be bazakira agakiza. Akavuga ko harimo abakora ibintu batemeranya n’imitima yabo kubera gushaka ‘indamu’.

Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda bari gukora indirimbo zamamaza ‘ubusambanyi’ bari kugana habi n’ubwo hari ababyitwaza bakavuga ko n’abandi bo mu muhanga ariko bari gukora.

Yavuze ko nk’umuntu wubatse atakwishimira ko abana be bumva izo ndirimbo, ndetse ngo kenshi bareba bakanumva Radio ari uko bari kumwe nawe kugira ngo abarinde kumva ‘ibidakwiye’.

Kamikazi yavuze ko umunyamakuru, umu-Dj, abasaba indirimbo kuri Radio n’abandi bakina indirimbo zamamaza ‘ubusambanyi’ bari gukorera satani mu buryo batazi.

Liza Kamikazi yavuze ko kwamamaza 'Agakingirizo' byari bigiye gukoma mu nkokora urukundo rwe n'umugabo we

David Wald, ntiyishimiye kubona umugore we Liza Kamikazi akangurira abantu gukoresha 'agakingirizo'

KANDA HANO: LIZA KAMIKAZI YAVUZE UKO KWAMAMAZA 'AGAKINGIRIZO' BYARI BIGIYE KUMUSENYERA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND