Ku munsi w’ejo ni bwo inzego z’ubuzima muri Philippines zakosoye ibyari byavuzwe na Perezida w’iki gihugu ko abaturage bakwiye gukoresha mazutu mu gukuraho umwanda ku gapfukamunwa.
Nk'uko byari byatangajwe na Perezida wa Philippines, yaragize ati:”Ubwo umunsi uzajya uba urangiye, ujye ufata agapfukamunwa ukamanike hanyuma ugende uteraho Lysol (umuti wica microbe) mu gihe ufite ubushobozi bwo kuyibona, ariko mu gihe udashoboye kubona iyo Lysol wakoresha mazutu cyangwa essence mu gusukura agapfukamunwa kawe”.
Nyuma y’uko Perezida Duterte
atangije ibi, ni bwo inzego z’ubuzima zihagarariwe na Maria Rosario Vergeire
zatangaje ko ibyavuzwe na Perezida byari nk’urwenya, abaturage badakwiye
kubifata nk’ukuri, ahubwo ko abafite udupfukamunwa dukozwe mu mwenda bakwiye
kujya batumesa buri munsi nyuma yo kudukoresha
ndetse bakatwanika ahagera izuba.
Inzego z’ubuzima muri iki
gihugu zikomeje kwihanangiriza abaturage bamesa cyangwa bongera gukoresha udupfukamunwa tuzwi nk’utwo kwa
muganga. Nkuko bitangazwa na Maria Rosario Vergeire ubu bwoko bw’udupfukamunwa
bukwiye gukoreshwa mu gihe cy’amasaha 8 nyuma yaho tugahindurwa.
Philippines kimwe n’ibindi bihugu ku isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya coronavirus aho muri uku kwezi bamaze kugira abarwayi ba coronavirus bagera ku 72, 200 aho 1,840 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
TANGA IGITECYEREZO