RFL
Kigali

Bruce Melodie yifashishije Sacha Kate mu ndirimbo “Saa moya” ivuga ku rukundo rwo mu gitanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2020 15:47
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Saa Moya” yifashishijemo Sacha Kate uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu rukundo n’abahanzi batandukanye.



Mbere y’uko asohora amashusho y’iyi ndirimbo, Bruce Melodie yabanje gutanga integuza ari kumwe na Sacha Kate bagaragaza ibyishimo by’umushinga basohoye uyu munsi.  

‘Saa moya’ ni imwe mu ndirimbo Bruce Melodie yari amaze igiye ateguza abafana be ndetse yabanje kuyishyira ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Bruce Melodie yaririmbye ku musore usoza akazi afite gahunda yo gutaha akabonana n’umukunzi we bakishimisha mu gitanda ku buryo babangamira abaturanyi.

Hari aho aririmba ati “Reka ndeke kukwica mu mutwe. Nyemera ndekere aho nanjye ndumva ubushagarira. Ndakubaha mukunzi, uze nkuhe ibyawe.” Asezeranye umukunzi we ko nyuma saa moya araza kuba ameze nk’uwakoze ‘massage’.

Asezeranya uyu mukobwa ko baza kubangamira abaturanyi, ndetse ngo ntihagire ugira ubwoba ku rusaku ari buteze. Ibi byose ngo biraterwa na ‘position’ z’uyu mukobwa yishimira.

Amashusho y’iyi ndirimbo asohotse mu gihe hashize iminsi mike, Bruce Melodie ari mu byishimo byashibutse ku kuba Guverineri wo muri Tanzania yarabyinnye indirimbo ye “Katerina.”

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Meddy Saleh, amajwi (Audio) yatunganyijwe na Element Eleeeh naho ‘Mix&mastering’ yakozwe na Herbet Skillz.


Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Saa moya"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SAA MOYA" YA BRUCE MELODIE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND