RFL
Kigali

Miss Shanitah yavuze ijambo se yamubwiye mbere y'uko yitaba Imana anahishura ko mu mateka ye nta mukunzi yigeze-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:23/07/2020 14:28
0


Miss Umunyana Shanitah mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV, yahishuye ijambo rikomeye se yamubwiye habura ibyumweru bibiri ngo atabaruke anavuga ko mu buzima bwe nta mukunzi yigeze ariko azamubona.



Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Capt (Rtd) Seka Steven, akaba yari se wa Miss Umunyana Shanitah wamamaye mu marushanwa y’ubwiza arimo na Miss Rwanda yitabiriye mu 2018 ndetse anafite ikamba rya Miss Supranational Rwanda yambitswe mu 2019.

Miss Shanitah mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV yagaragaje agahida gakomyeye yatewe no kubura uyu mubyeyi we, anahishura ijambo rikomeye rikubiyemo ubutumwa buzamuherekeza mu buzima bwe bwose yamubwiye habura ibyumweru bibiri ngo yitabe Imana. Ati "Ibyo yavuze ni byinshi ariko icy'ingenzi navuga ni ukugira indangagaciro cyangwa se kwiyubaha’’.

Yakomeje avuga ko abafite ababyeyi bakwiye kubafata nk’ikintu gikomeye mu buryo buhoraho kuko bizabarinda kwicuza igihe batazaba bari kumwe nabo. Nubwo Se atakiri kuri iyi si yavuze ko amukunda kandi azakomeza kumukunda, ashimira inshuti zababaye hafi zikabarinda kwiheba mu bihe bitari byoroshye. Umubyeyi we yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye.

Miss Umunyana Shanitah yakomeje avuga ko yifuza kuzaba umubyeyi w’abana batatu abahungu babiri n’umukobwa umwe, gusa yongeraho ko nta mukunzi afite ndetse ko nta n'uwo yigeze. Yagize ati "Nta mukunzi mfite nta n'uwo nigeze [ahahaha] buriya nzamubona ubwo tuzahura [hahahahah]".

Miss Umunyana Shanitah yabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018, muri uyu mwaka yanaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018 ndetse abasha kwegukana ibihembo bitatu. Mu 2019 yambitswe ikamba rya Miss Supranational ahita anahagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Polonye. Kuri ubu ari gukora ku mushinga we wo kurwanya inda ziterwa abangavu akaba yasabye abanyarwanda kumushyigikira bitanga uko bifite. 

Ku bifuza gushyigikira uyu mushinga we ahanini ushingiye ku gufasha abangavu batewe inda gusubira mu ishuri bashobora kunyuza amafaranga kuri Mobile Money ku buryo bukurikira, ni ukwandika *182*8*1*333101* umubare w’amafaranga #.

REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA SHANITAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND