RFL
Kigali

Menya ubwoko 8 bw’imyambaro abagabo bakunda iyo abagore bayiraranye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:23/07/2020 7:14
0


Ubusanzwe umwambaro ni kimwe mu bintu bishobora kugaragaza umuntu neza bitewe n’icyo yambaye icyo ari cyo.



Ingingo yo kwambara rero abantu bayifata ugutandukanye ariko hari ibyo bajya bahurizaho ugasanga babikunda cyane. Hari imyambaro by’umwihariko abagabo bahurizaho kwishimira igihe abagore babo bayiraranye mu masaha y’ijoro ubwo baba bagiye kuruhukana.

1. Imipira y’amaboko magufi minini isa

Abagabo benshi bishimira kubona abagore babo bambaye ibipira bibaruta mu bihe byo kuryama. Biba akarusho iyo imbere muri icyo gipira ntakindi kintu umugore yambayemo habe n’ikariso.

2. Ikariso isa n’ikoze mu tudanteri cyangwa ikimeze nk’akayunguruzo

Abagabo bakunda umugore wambaye akenda koroshye ku buryo biri bumufashe kumva yegereye umubiri we neza cyane ntakimubangamiye. Kuri iyi nshuro aba yifuza ikintu cyose cyatuma abona imiterere y’umugore we neza yisanzuye. Abenshi muri aba nabo baba bagiye mu buriri ntacyo bambaye hejuru ku buryo aba ashaka kwihuza na cya gituza cy’umugore we nacyo kitarimo isutiye bikamunezeza.

3. Ipinjama yoroshye cyane

Imyenda yo kurarana yaba agakanzu cyangwa imyenda isa yo hasi no hejuru yagenewe kurarana iba igomba kuba yoroshye cyane kandi ifite akabara gakurura umugabo. Nibyo bakunda.

4. Umupira we w’amaboko magufi

Abagabo nanone bishimira kubona umugore yambaye umupira wabo akawurarana. Abibona nk’uburyo bwo kumukunda no kumwiyegereza kandi abagabo banakunda kwiyumva impumuro yabo mu mwenda wambawe n’umugore we.

5. Imyenda y’imbere isa

Umugabo anakunda kubona umugore yambaye agakariso yajyanishije n’agasutiye cyangwa akandi kenda k’imbere koroheje kabugenewe ariko kakaba kajyanishije. Akenshi aba abona ari byiza ndetse binakurura amarangamutima ye akarushaho gushaka kukwegera.

6. Agakanzu keza k’ijoro wambaye mu kwezi kwa buki

Abagabo bakunda kubona abagore babo bongeye kubibutsa ibihe byiza banyuranyemo bakabinyuza muri imwe mu myambaro bakundaga kwambara muri ibyo bihe. Bongera kugarura ibyishimo nk’icyo gihe ndetse bikongera gukarishya urukundo rwabo.

7. Amasogisi

Abagabo bakunda cyane kubona umugore yambaye amasogisi ariko bakishimira kubona cyane cyane uburyo hejuru yayo hose haba hambaye ubusa, akarushaho kwitegereza itandukaniro ry’umubiri w’umugorewe ahereye cyane cyane ku matako.

8. Kwambara ubusa butsinsima

Ubusanzwe imyenda nayo hari aho ikoreshwa nk’umutako ikongerera ubwiza uyambaye ariko kuba umugabo yabona umugore we yambaye ubusa biramunezeza. Yishimira by’umwihariko uburyo imibiri yabo iba ikoranaho.

Hari rero n’abantu muri rusange batabasha kurara ntakintu yambaye ari nayo mpamvu twakweretse n’ibindi abagabo bakunda ku bijyanye n’imyambaro kugira ngo ube aribyo ugerageza niba udakunda kuryama wambaye ubusa.

Mwibuke ko mu nkuru zacu zatambutse twanababwiye ko kurara wambaye ikariso atari byiza, kereka gusa ubaye utabibasha.

Ikindi kurara wambaye isutiye si byiza kuko bishobora no gutuma amaraso adatembera neza mu mubiri cyane cyane ibice ifasheho. Washaka indi myambaro yoroheje ijyanishije hasi no hejuru kuko iraboneka mu maguriro y’imyenda atandukanye.


Src: 9jafashion






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND