RFL
Kigali

Cote d’Ivoire: Drogba uhanganye na Diabaté yabonye umwishingizi mu matora ya FIF yimirije

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/07/2020 14:42
0


Rutahizamu wakanyujijeho mu makipe akomeye i Burayi ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire, Didier Drogba, ufite inzozi zo kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, kera kabaye yabonye umwishingizi uzamuhagararira mu matora ahanganyemo na Sorry Diabaté usanzwe ari Visi Perezida w’iri Shyirahamwe.



Nyuma yo gushoberwa inzozi yari afite zigasa nkaho zigiye kugera ku musozo kubera kubura umwinshingizi, Drogba yiruhukije kubera ko Ishyirahamwe ry’abasifuzi muri iki gihugu ryemeye kumwinshingira mu matora y’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire.

Hashize iminsi mu gihugu cya Cote d’Ivoire abakandida batandukanye bashaka amajwi mu matsinda yemerewe gutanga abakandida mu kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire ‘FIF’ aho Didier Drogba ari umwe mu bavuzwe cyane kubera izina asanzwe afite mu mupira w’amaguru.

Ubusanzwe mu matora yo muri iki gihugu kugira ngo wemererwe gutanga kandidatire, bisaba kuba wabonye umwishingizi muri rimwe mu matsinda atanu yemerewe gutanga abakandida ari iyo abahoze bakina umupira, ishyirahamwe ry’abagikina umupira w’amaguru kugeza ubu, abasifuzi, abatoza ndetse n’abaganga ba siporo.

Muri Mata uyu mwaka, ni bwo Ishyirahamwe ry’abakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ndetse baniganjemo abahoze bakinana na Didier Drogba bamuteye umugongo batangaza ko bazashyigikira undi mukandida bahanganye nyamara ari bo ba mbere yari yizeye.

Nyuma yo kutagirirwa icyizere n’amatsinda ane ya mbere, aho Didier Drogba yari asigaranye icyizere hari ku ishyirahamwe ry’abaganga, aba nabo baje gufata umwanzuro wo gushyigikira Sory Diabaté usanzwe ari na Visi Perezida wa Federasiyo, akaba anashyigikiwe n’uwahoze ari Perezida w’iri shyirahamwe.

Drogba atangaza ko nubwo benshi bamuteye umugongo ntibagaragaze ko bamushyigikiye, afite icyizere cyo kuzayobora iri Shyirahamwe akarivana ku rwego ririho akarishyira ku rundi mu buryo bw’iterambere n’amikoro.

Didier Drogba yakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi arimo ikipe ya Chelsea yafashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League 2012.

Drogba afite icyizere cyo kuzatorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cote d'ivoire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND