RFL
Kigali

Afghanistan: Umukobwa w’umwangavu yishe abarwanyi 2 b'Abatalibani abarashe nyuma y'uko bishe ababyeyi be

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:22/07/2020 14:41
0


Umukobwa witwa Qamal Gul yarashe abarwanyi babiri b'aba Taliban abandi barakomereka. Yabikoze nyuma y'uko aba Taliban bavanye ababyeyi be mu rugo bakabica, ni bwo yahise afata imbunda y’iwabo mu rugo yo mu bwo bwa AK-47 ahita arasa aba bishe ababyeyi be.



Uyu mukobwa witwa Qamal Gul amakuru avuga ko ari hagati y’imyaka 14 na 16 y’amavuko, nyuma yo gukora ibi yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoramyambaga zitandukanye. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP avuga ko uyu mukobwa yakoze ibi nyuma y’uko abarwanyi b'aba Taliban baje iwabo mu rugo bagafata ababyeyi be bakajya kubica, nibwo yahise afata imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 yari iri mu rugo iwabo ahita ajya kurasa aba bari bishe ababyeyi be.

Qamal Gul
Qamal Gul yarashe abishe abayeyi be

Nyuma yo kurasana, uyu mukobwa yishe abarwanyi babiri b'aba Taliban abandi barakomereka. Mu cyumweru gishize ni bwo Abatalibani bateye urugo rw’iwabo mu gace ka Griwa, ibi babikoze ku mpamvu y'uko bavugaga ko se w’uyu mukobwa afatanya na leta ya Afuganistani. Nk'uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi muri kano gace Bwana Habiburahman Malekzada yavuze ko aba barwanyi baje bashaka se umubyara kuko yari umuyobozi w'aka gace ka Griwa.

Bwana Habiburahman yakomeje avuga ko ubwo aba barwanyi bazaga muri uru rugo batwaye umugabo n’umugore, bageze hafi y’urugo rwabo umugore yagerageje kubarwanya niko guhita babarasa bose. Nyuma yo kumva ibibaye Qamal Gul umukobwa wabo yari mu nzu imbere, niko guhita afata imbunda yari mu nzu ahita ajya aho aba barwanyi bari ahita arasamo babiri abandi bacye muri bo barakomereka.

Nyuma hashize umwanya abandi barwanyi bahise baza aho ibi byabereye ariko basanze uru rugo ry’iwabo w’umukobwa rwamaze kuzengurukwa n’abashinzwe umutekano. Abashinzwe umutekano bahise bajyana uyu mukobwa na musaza we aho bagomba kurindirwa umutekano.

Qamal and her brother
Qamal na musaza we bajyanywe aho barindirwa umutekano

Amafoto atandukanye y’uyu mukobwa yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho bamwe bamwitaga intwari bamushimira igikorwa yakoze. Bamwe muri bo bagize bati:”Izi ni imbaraga z’umukobwa wo muri Afuganistani” abandi bati:”Turabizi ko ababyeyi ntawabasimbura ariko kuba wihoreye bizaguha amahoro”.

Uyu mutwe w’abatalibani si ubwa mbere ukoze ibi, kubera ko ukunze kwica abaturage mu duce dutandukanye muri Afuganistani babaziza kuba bakorana na leta. Uyu mutwe ukunze guhangana n’abashinzwe umutekano cyane, dore ko nko mu mezi macye ashize habaye kurasana gukomeye nubwo hari hashize igihe gito basinyanye amasezerano y’amahoro.

Taliban
Uyu mutwe w'abatalibani ushinjwa kwica abaturage bakorana na leta ya Afuganistani

Mu mezi macye ashize nibwo uyu mutwe wasinyanye amasezerano na leta zunze ubumwe za ameriko yo kugarura amahoro muri Afuganistani, aho yavugaga ko Leta zunze ubumwe za Amerika na NATO bagomba kuba bavuye ku butaka bw’icyi gihugu bitarenze amezi cumi nane.

Src: The Indian Post & Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND