RFL
Kigali

Abanduye Coronavirus baregera kuba Miliyoni 15 ku Isi hose: Amakuru agezweho kuri iki cyorezo

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:22/07/2020 13:05
0


Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu mpera z’umwaka ushize, kimaze kwandurwa n’abantu barenga miliyoni 14.9 ku Isi, mu gihe 616,985 bamaze guhitanwa nacyo. Iyi mibare, iboneka mu bihugu n’uduce bikabakaba 188.



Qatar iritegura gukuraho ingamba zari zigamije gukumira covid-19

Mu itangazo ryasohowe na guverinoma, Qatar izatangira gufungurira imipaka abagenzi ndetse inemerere abaturage n’ abandi baza kuhatura igendo zijya, zikanava mu gihugu, guhera ku tariki ya mbere, Kanama.

Ibiro bya guverinoma bishinzwe itumanaho (Amakuru) kuri uyu wagatatu byatangaje ko abazajya bashyika muri Qatar baturutse mu bihugu bitarimo icyerezo cyane, bazajya bapimirwa ku kibuga cy’ indege, hanyuma bagasinya Inyandiko yemeza ko bagiye gufata icyumweru mu kato mu ngo zabo.

Igikorwa cyo gusangira cya Nobel Prize cyagombaga kuba cyahagaritswe

Nobel Foundation—bashinzwe gutegurwa Nobel Prize—batangaje ko gakondo yabo yo gusangira mu Ukuboza, i Stockholm, yahagaritswe bitewe na covid-19.

Lars Heikensten, umukuru wa Nobel Foundation, yatangaje ko bitakunda ko bashyira hamwe abashyitse bagera ku 1,300 hamwe, ngo bicare begeranye muri uwo muhango wo gusangira muri ibi bihe by’ icyorezo.

Bwana Heikensten kandi, yanavuze ko bitewe nyine na coronavirus, bitaramenyekana neza niba abatsindiye Nobel Prize bazajya muri Sweden.

Afurika y’ Epfo yihariye hafi kimwe cya kabiri cy’ ubwandu ku mugabane

Muri Afurika, Afurika y’ Epfo ikomeje kuza nk’ Igihugu cyibasiwe na covid-19 cyane kurusha ibindi. Mu mibare ya Kaminuza Johns Hopkins, Afurika y’ Epfo imaze kwemeza abanduye 381,798, mu gihe muri bo 5,368 bitabye Imana.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gufungura imipaka

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakuyeho gahunda y’ uko covid-19 ari icyago ku buzima, ubwo yategekaga ko hagomba gufungurwa ibikorwa by’ ubucuruzi, amashuri, ndetse n’ imipaka.

Perezida Tshisekedi yavuze ko imibare ishyira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwanya wa cyenda mu bihugu byibasiwe na covid-19, ndetse no ku wa 12 mu byapfushije benshi ku mugabane.

Congo ituwe n’ abarenga miliyoni 80, habonetse ubwandu mu bantu 8,534, ndetse hitaba Imana abagera ku 196.

Abarenga 22% muri Delhi baba baranduye covid-19

Inyigo yakozwe yerekana ko umuntu umwe muri batanu muri Delhi yaba yaranduye covid-19, ndetse ibyo bikaba bivuze ko hari abenshi mu mujyi w’ u Buhinde batamenyekanye.

Mu bantu bapimwe mu buryo butoranyije butagendeye ku mpamvu, abagera ku 21,387, basanze 23.48% muri abo bafite ubudahangarwa bw’ umubiri ku bryo coronavirus batayandura.

Iyi nyigo kandi yerekana ko muri Delhi bishoboka ko haba hari abantu miliyoni 6.6 baba banduye covid-19, ariko bataramenyekana cyangwa ngo bapimwe.

Kugeza ubu, u Buhinde bufite abanduye 1,193,078, ndetse n’ abapfuye 28,732. Kibaba igihugu cya 3 cyibasiwe cyane na covid-19 mu Isi.

Iran yatangaje ko mu bamaze guhitanwa na covid-19, 138 ari abaganga

Iran yavuze ko mu bamaze gupfa bazira covid-19 harimo 138 b’ abaganga. Kuri uyu wagatatu Hossein Kermanpour, umuvugizi w’ urwego rugenga abaganga b’ umwuga muri Iran, yatangaje ko muri abo 138 bapfuye, 90 ari abaganga, naho 28 bakaba abafasha abaganga (nurse).

Iran n’ ubundi yari yaratangaje ko mu bita ku buzima hamaze kwandura abagera ku 12,000 mu gihugu hose. Muri rusange, Iran ifite abanduye 278,827.

Impuguke muri siyansi mu Budage zateguye igitaramo kizitabirwa n’ abantu 4,000 mu rwego rwo kwiga uko virusi ikwirakwira

Abashakashatsi mu Budage bateguye kuzakora igitaramo kizitabirwa n’ abantu 4,000 mu kwezi gutaha, mu rwego rwo kugira ngo bige uko virusi isakara mu bikorwa nk’ ibyo bigari.

Igitaramo kizatumirwamo umuririmbyi akaba n’ umwanditsi w’ indirimbo Tim Bendzko ku wa 22, Kanama, ahitwa Leipzig. Abazitabira iki gitaramo bazambikwa udukoresho twagenewe kwerekana abantu umuntu yahuye nabo, ndetse n’ igihe bamaranye. Utu, bazatwambara mu ijosi.

Byongeye, bazakaraba mu ntoki zabo n’umuti usukura (hand sanitizer) ariko ufite ububasha bwo kugarura urumuri kugira ngo abo bashakashatsi babashe kubona ibice by’ umubiri bizajya biba byakozweho cyane.

Gusa, abazitabira bose bazabanza gupimwa covid-19 mu masaha 48 mbere y’icyo gitaramo, ndetse no kwambara udupfukamunwa bizaba bitegetswe igihe cyose. Ejo hashize ku wa Kabiri, abagera kuri 900 bari bamaze kwiyandikisha kuzitabira icyo gitaramo.

Src: Aljazeera, Washington post, New York Times & Johns Hopkins University.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND