Airtel Rwanda
Kigali

Rubavu: Korali La Source yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Nimuze' ivuga ku gukomera kw'Imana- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2020 19:49
0

Chorale La Source ibarizwa muri ADEPR Paroisse Mbugangari/Rubavu igizwe n'abiganjemo urubyiruko, yashyize hanze amashusho y'indirimbo bise 'Nimuze' ibumbatiye ubutumwa bubwira abantu gukomera kw'Imana n'imbaraga zayo.



Iyi ndirimbo 'Nimuze' yakozwe na Producer Leopold mu buryo bw'amajwi naho amashusho yayo atunganywa na Producer Moussa muri Rday Entertainment ari nawe wakoze izindi ndirimbo ebyiri z'amashusho bamaze gushyira hanze dore ko iyi basohoye (Nimuze) ari iya gatatu mu ndirimbo zabo zigaragaza amashusho nyuma ya 'Utubambiye amahema' na 'Umwuka Wera'.

Thierry Nzayikorera Umuyobozi wa korali La Source yabwiye INYARWANDA ko bakoze iyi ndirimbo 'Nimuze' mu rwego rwo kubwira abantu gukomera kw'Imana n'imbaraga zayo bityo bakabahamagarira kuza gukorera Imana. Ati "Message irimo ni ivuga gukomera kw'Imana, imbaraga zayo no guhamagarira abantu kuza gukorera Imana".

Yavuze ko iyi ndirimbo 'Nimuze' yanditswe n'umuririmbyi wabo witwa Tito, ikaba iri kuri album yabo ya kabiri yitwa "Ntiwigeze udutererana" bazamurika mu mpera z'uyu mwaka wa 2020 mu kwezi kw'Ukuboza, covid-19 ibaye yaragabanyije umurego. Umwaka wa 2020 aba baririmbyi bagerageje kuwukoramo ibikorwa bikomeye dore ko kugeza ubu bamase gusohora indirimbo eshatu z'amashusho. 


Nzayikorera Thierry ati "Iyi N'imuze' ni video ya gatatu dusohoye muri uyu mwaka nyuma ya 'Utubambiye amahema' na 'Umwuka Wera'. Izi zo zakozwe na Producer Simeon wo muri New Melody ('Utubambiye amahema' yanditswe na Tuyisenge Innocent wo muri Bethel na Shalom), 'Umwuka Wera' yo yanditswe na Anne Niyokwizerwa ari nawe uyitera)".

Yakomeje ati "Izi zose zirikuri album 'Ntiwigeze udutererana' zose hamwe ni icumi". Gahunda ziri imbere muri iyi korali ni ugukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bifashishije YouTube channel yabo. Perezida w'iyi korali mu gusoza ikiganiro twagiranye yagize ati "Turino gushishikariza abantu gukora subscribe kugira ngo indirimbo zijye zibageraho ako kanya".


La Source choir yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Nimuze' ibwira abantu gukomera kw'Imana

REBA HANO INDIRIMBO 'NIMUZE' YA KORALI LA SOURCE Y'I RUBAVU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND