RFL
Kigali

Kanye West mu kwiyamamaza kwe kwa mbere yatangaje ko yashatse kwiyicira umwana

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:21/07/2020 19:02
0


Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cye cya mbere cyabereye mu mujyi wa Carolina, Kanye West yahishuye ko yigeze gushaka kwiyicira umwana asaba umukunzi we Kim Kardashian gukuramo inda.



Kanye West avuga ko Kim Kardashian yamubwiye ko atwite undi agahita amubwira ko agomba gukuramo iyo nda, gusa Kim Kardashian ntiyabikoze yararetse umwana aravuka ubu akaba ari we witwa North West. Akomeza agira ati:”Nubwo umugore yakwifuza ko dutandukana nyuma y’ibi ntangaje, na we yazanye ku isi North (umukobwa w’aba bombi), kandi ntarabishakaga”.

Kanye West yanahishuye ko se ari we Ray West atigeze yifuza ko (Kanye West) avuka ariko nyina Donda yaramutabaye bituma avuka. Ati ”Mama yatabaye ubuzima bwanjye. Data yifuzaga ko inda bayikuramo kuko yahoraga ahuze ,simba narabayeho kubera data”.

Akomeza avuga ko uyu mwaka wa 2020 gukuramo inda byagakwiye kuba byemewe n'amategeko, aho agira ati: ”Intego yanjye si ugutuma gukuramo inda biba ikintu kitemewe mu mategeko ahubwo buri gihe byakagombye kuba byemewe mu mategeko ariko hakagira ikiyongeraho”. Ubwo icyo gikwiye kwiyongeraho ni uko buri muntu wese ufite umwana yajya abona miliyoni y’amadolari cyangwa ikindi kintu runaka.

Mu kiganiro yagiranye na Forbes, abajijwe ku bijyanye na covid-19, Kanye West uvuga nk’urwanya iby’inkingo, yatangaje ko benshi mu bana bahabwa inkingo usanga zibagizeho ingaruka ndetse bakanamugara. Rero iyo bavuze ko kurandura covid-19 uruhare runini ruzaba urw’urukingo (vaccine) Kanye West bimutera amacyenga.


Kanye West yahishuye ko yigeze gutekereza kwiyicira umwana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND