Umunyamakuru w’umuhanzi w’umunyarwenya Ben Nganji yatangaje umushinga wo gusohora filime y’urwenya y’uruhererekane yise “Gatuma” igizwe n’ibikorwa byinshi kurusha amagambo.
Integuza y’iyi filime “Gatumwa” ivuga ko izatangira kujya ku isoko guhera kuri uyu wa Gatanu w’iki Cyumweru. Ni ifoto iriho ni Ben Nganji ndetse na Tuyisenge Vales, umuhanga mu gukina ikinamico akaba n’umusizi ukomeye.
‘Gatumwa’ izavuga ku mugabo w’umushomeri ugwirirwa n’ibibazo aho agannye hose bikahamusanga, akaza gusanga ari ‘Gatumwa’ kurusha abandi.
Ben Nganji yabwiye INYARWANDA, ko ‘Gatumwa’ ari filime Abanyarwanda bakwiye kwitega kuko izabafasha guseka bitavuye mu byo bumvise, ahubwo mu byo babona.
Yavuze ko iyi filime ifite umwihariko kuko ari ibikorwa byivugira bitandukanye na filime zisohoka muri iki gihe avuga ko zirimo amagambo menshi kurusha ibikorwa.
Ben Nganji avuga ko iyi filime yanayikoze mu rwego rwo kwereka abantu ko “nta muntu ukubangamira kurusha wowe ubwawe.” Yavuze ko iyi filime izasiga yeretse abantu ko gukina urwenya bidasaba amagambo menshi.
Nganji avuga ko iyi filime ikinnye mu buryo buzorohera buri wese ku buryo n’abafite ubumuga bwo kutumva bazamenya ubutumwa yashatse gutambutsa hatagize ikibacika batacyumvise.
Ati “Irimo amagambo make cyane. Mbese ni urwenya ruzumvwa n'ufite amaso wese tutitaye ku gihugu avukamo.”
Ben Nganji ari gukora ku mushinga w’iyi filime nyuma y’uko asohoye indirimbo “Struggle” ivuga ku bibazo abana bo ku muhanda bahura nabyo.
Umunyarwenya Ben Nganji agiye gusohora filime yise "Gatumwa" irimo ibikorwa byinshi kurusha amagambo
Ben Nganji yavuze ko iyi filime izasiga yeretse abantu ko gukina 'comedy' bidasaba amagambo menshi
TANGA IGITECYEREZO