RFL
Kigali

Tanzania ivuga ko yatsinze Covid-19 igiye kujya igurisha icyemezo (Certificate) ku baturage

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:21/07/2020 17:40
0


Nyuma y'uko President wa Tanzania John Magufuli atangaje ko nta covid-19 ikirangwa mu gihugu cye, Guverinoma yemeje ko abaturage bagiye kujya bahabwa icyemezo (certificate).



Guverinoma y’iki gihugu yatangaje ko igiye kujya itanga icyemezo (certificate) ku baturage bayo igaragaza ko nta coronavirus bafite, iyi certificat bakazajya bayerekana mu gihe bagiye hanze y’igihugu cyabo (Tanzania), nkuko bitangazwa na Ministre w’ubuzima muri iki gihugu.

Ummy Mwalimu, ikiguzi cy’iyi certificat ku banyagihugu ni ama Sh 40000 naho ku bandi baturage batari abanyagihugu ni ama Sh 60000, hakaba n’amadolari 100 azajya atangwa n’abashyitsi (visitors) kugira ngo bahabwe iyi certificate yerekana ko batanduye coronavirus.

Akomeza avuga ko uburyo bwo kubona iki cyemezo (certificat) buri mu mucyo kuko umuntu azajya abanza asuzumwe hanyuma ibipimo byafashwe byoherezwe ku cyicaro gikuru gikurikirana iby’ubuzima nyuma y’amasaha 72 (birumvikana ni ku basanzwe nta bwandu bwa corona virus bafite) ibisubizo bivuye mu bizami byafashwe ndetse n’amazina y’abasuzumwe byoherezwe ku mipaka kugira ngo bikurikiranwe.

Ushinzwe gukurikirana iby’ama laboratwari azajya aba n’ubundi ahari kugira ngo akurikirane isuzumwa ry’ibizami byafashwe,hanyuma umugenzi ushaka kuva mu gihugu ajya mu kindi azajya amenyeshwa ko agomba kwisuzumisha mbere ho iminsi 5 yo gukora urugendo,impamvu nuko iki cyemezo(certificat) kerekana ko nta corona virus umuntu afite mu bihugu byinshi kimara iminsi 14 gusa.

Perezida Magufuli yatangaje ko nta coronavirus ikirangwa mu gihugu cye kubera amasengesho. Akomeza agira ati:”Twafashe icyemezo cyo gusenga Imana kugira ngo idukize iki cyorezo cya coronavirus, none Imana yumvise gusenga kwacu”.

Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gukoresha ubushobozi bafite mu kubera isi yose urugero rwiza. Ati: "Abanzi bacu bazavuga byinshi, ariko ukuri ni uko Tanzania nta corona irangwamo akaba ariyo mpamvu nta n’umwe muri twe ucyambara agapfukamunwa. Ese bisobanuye ko tudafite ubwoba bwo gupfa?Oya, impamvu ni uko corona twayiranduye”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND