RFL
Kigali

Musafiri Godfrey yambitse umukunzi we impeta y'urukundo atangaza impamvu ari we yakunze ku Isi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/07/2020 16:08
0


Musafiri Godfrey; umuhanzi mu muziki wa Gospel wakanyujijeho mu gihe cyashize mu yahoze ari KIST aho yabarizwaga mu muryango GBU KIST-KHI, nyuma yaho agasa nk'ucogoye ariko ubu akaba avuga ko agiye ko kugarukana imbaraga nyinshi, yambitse umukunzi we impeta y'urukundo amusaba kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza ahita amubwira YEGO/YES.



Hejuru yo kuba umuhanzi, Musafiri ni n'Umuyobozi w'Urubyiruko muri Revelation church ishami rya Remera mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu uyu musore ari mu buryohe bw'urukundo n'umukunzi we wanamaze kumubwira YEGO, ibisobanuye ko yamwemereye kuzamubera umugore. Igikorwa cyo kwambika impeta umukunzi we ibizwi nka 'Proposal', uyu musore yagikoze ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2020 kibera mu mujyi wa Kigali. 

Ni igikorwa cyabaye mu buryo bwatunguye cyane umukunzi we Busingye Gakuru Kellen (yiswe Gakuru kuko yavutse ari impanga, akaba ari we mukuru). Musafiri n'inshuti ze za hafi ndetse n'iz'umukobwa, bari bicaye mu cyumba cyabereyemo iki gikorwa, ariko umukobwa we yaje ahabasanga. Umusore yahagurutse ahagarara mu ruziga bari bashushanyije mu ishusho y'umutima, urwo ruziga rukaba rwari rwegeranye neza n'umuryango umuntu yinjiriramo. 

Umusore yafashe impeta mu ntoki, ategereza ko umukunzi we yinjira, akamugezaho icyifuzo cyari kiremereye umutima we. Umukobwa amaze kwinjira, yakubise amaso Musafiri n'abo bari bari kumwe, aratungurwa cyane, igitima kiradiha ni ko gusuka amarira y'ibyishimo. Byamugoye kwegera aho Musafiri yari ari, maze uwari uri kumwe n'umukobwa aramwegera amubwira ko ibyateguwe byose ubiri inyuma ari umukunzi we magara Musafiri. 

Umukobwa yikomeje, maze aragenda ahoberana n'umukunzi we yagabiye umutima we amubwira YEGO, undi nawe ahita amwambika impeta y'urukundo. Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi by'umwihariko umusore. Mu kiganiro na INYARWANDA, twabajije Musafiri Godfrey uko yari kwifata iyo umukunzi we Busingye Gakuru Kellen amubwira OYA/NO. Musafiri yadusubije ko iyo bimubaho yari kugwa igihumure, gusa yongeraho ko ibyo bitari kumubaho kuko bombi bakundana mu buryo bukomeye. Yagize ati:

Unkuye umutima nari mbaye nk'ugiye muri ibyo bihe, wampa umwanya nkaruhukaho (...). Nari kumva ko ari nk'igihunga agize kuko umubano dusanganywe ntabwo wanyemerera no gukurura ibyo bintu ngo ngire icyo mbivugaho ubu. Ngira ngo nagwa igihumure ibindi nkazabimenyeshwa nyuma. Mbivugiye kugira ngo ngusubize ariko ntibyabaho kuko mukunda cyane na we akankunda bihora ari bishya hagati yacu.

Musafiri Godfrey yahishuye impamvu Busingye Gakuru Kellen ari we yakunze ku bakobwa bose bo ku Isi


Ku bijyanye n'impamvu, yahisemo Busingye Gakuru Kellen akamurutisha abandi bakobwa bose bo ku Isi, Musafiri Godfrey yabwiye INYARWANDA ko yitegereje agasanga yararemewe uyu mukunzi we. Yagize ati "Impamvu ari we nahisemo nabivuga nk'umukristo ni uko ari we naremewe, iyo mubona mbona ari umwihariko wanjye nkishimira ko ari we turi kumwe".

Yunzemo ati "Muri kaminuza hari isomo twizeho ryo gushushanya, umwarimu akajya atubwira ati 'uko mubona kiriya nashushanyije siko kimeze', tukibaza icyo ashaka kuvuga nyuma agakomeza ati 'ikigaragaza uko mubibona ni ibyo muri bushushanye', igishushanyo cyabaga ari kimwe abantu bakagishushanya bitandukanye ati 'ibyo ureba ni byo ushushanya'".

Uru rugero yatanze yaruhuje n'ibyo mu buzima busanzwe, avuga ko abantu bose Imana yaremye ari beza ahubwo buri muntu wese akaba agira amahitamo ye atandukanye n'aya mugenzi we. Ati "Abantu Imana yaremye bose ni beza nk'uko yabigennye n'ibindi abantu biyongereraho byose biva mu buhanga Imana yaremanye umuntu. Ariko buri umwe ashima ukwe, abasenga tuyoborwa n'Umwuka w'Imana biciye mu buryo butandukanye".

REBA AMAFOTO UBWO MUSAFIRI YABWIRWAGA YEGO NA KELLEN


Busingye Gakuru Kellen yabaye nk'ukubiswe n'inkuba abonye ibirori byamuteguriwe


Musafiri Godfrey yatunguye umukunzi we amwambika impeta

Kellen yatunguwe bikomeye afatwa n'ibizongamubiri bivanze n'ibyishimo

Kellen yasutse amarira y'ibyishimo nyuma yo gutungurwa n'umukunzi we


Musafiri yambitse umukunzi we impeta y'urukundo nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore


Umutsima (cake) wari wateguriwe Busingye Gakuru Kellen


Kellen mu byishimo bikomeye nyuma yo kwambikwa impeta y'urukundo

Kellen yitegereza impano yahawe n'umukunzi we ku munsi w'amateka


Musafiri Godfrey ati "Iyo ambwira Oya ngira ngo nari kugwa igihumure"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND