RFL
Kigali

Jeff Bezos umuherwe wa mbere ku Isi yaciye agahigo ko kwinjiza asaga Miliyari $13 mu munsi umwe gusa!

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:21/07/2020 18:31
0


Kuwa Mbere w’iki cyumweru turimo umuherwe Jeff Bezos umutungo we wiyongereyeho asaga miliyari $13 mu munsi umwe gusa, ibi bikaba ari ubwa mbere bibayeho aho umuntu umwe yinjiza amafaranga angana gutya kuva mu mwaka wa 2012.



Amakuru avuga ko uyu mugabo abaye uwa mbere uciye aka gahigo ko kwinjiza amafaranga angana gutya kuva mu mwaka wa 2012 ikigo Bloomberg cyashyiraho uburyo bujyanye no kubara imari y’abaherwe ba mbere kuri iyi si dutuye.

Jeff Bezos nyiri kampani ya Amazon.com ikora ubucuruzi kuri internet yatangiye icuruza ibitabo, nyuma iza kwaguka ikora n’ubundi bucuruzi butandukanye kuri interinet. Ubu iyi kampani ya Amazon ni imwe muri kampani zifite agaciro kanini ku isoko ku isi.

Bezos

Jeff Bezos ubu ni we muherwe wa mbere ku isi

Imigabane ya Amazon.com kuwa mbere yazamutseho 7.9% ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye kuva mu kuboza 2018 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Time. Kugeza ubu uyu mugabo Jeff Bezos niwe ukize kurusha abanda kuri iyi si n’umutungo ungana na Miliyari $189.3 nkuko biherutse gutangazwa n’ikinyamakuru Forbes gikora urutonde rw’abatunze agatubutse ku isi.

Mu gihe isi yose iri mu bibazo by’ubukungu kubera icyorezo cya Coronavirusi, umutungo w’uyu mugabo ntusiba kwiyongera umunsi ku munsi, aha twavuga nko muri uyu mwaka turimo wonyine umutungo we ubarirwa agera kuri miliyari $189.3 aho wiyongereyeho asaga miliyari $74 kuva mu mwaka ushize wa 2019 nkuko ikinyamakuru Forbes kibitangaza.

Uyu mugabo wenyine ubu umutungo afite arusha agaciro ku isoko ry’imari ibigo bitandukanye bikomeye kuri iyi si biromo ibigo nka Exxon Mobile Corp., Nike Inc na McDonald’s. Nyuma yuko atandukanye n’umugore we Mackenzie Bezos umwaka ushize, bagabanye imwe mu mitongo. Kubera gatanya yabaye hagati ye n’umugabo we yatumye uyu mugore nawe ahita ajya ku rutonde rw’abaherwe ku isi.

Jeff and Mackenzie
Jeff Bezos n'uwahoze ari umugore we Mackenzie Bezos

Kuri uyu wa mbere gusa, uyu wahoze ari umugore we yinjije asaga miliyari $4.6 aho ubu ari ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’abaherwe ku isi. Kubera gahunda ya guma mu rugo yatewe ni cyorezo cya Coronavirusi, ibigo bitandukanye cyane cyane iby’ikoranabuhanga byarungutse cyane.

Muri ibi bigo by’ikoranabuhanga byungutse cyane twavuga nka Zoom, Facebook n’ibindi. Mark Zuckerberg nyiri Facebook wenyinye muri uyu mwaka umutungo we wiyongereyeho agera kuri miliyari $15, nubwo hari amakuru avuga ko hari bimwe mu bigo byahagaritse kwamamariza kuri Facebook.

Src: Bloomberg & BBC

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND