Salman bin Abdulaziz w’imyaka 84 y’amavuko umwami wa Saudi Arabia yajyanywe mu bitaro byitiriwe umwami Faisal byo mu mujyi wa Riyadh kubera ikibazo cy’uburywayi nk'uko byatangajwe n’igitangazamakuru cya leta ya Saudi Arabia.
Umwami Salman
yatangiye kuyobora Saudi Arabia mu mwaka 2015 nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we Abdullah
bin Abdulaziz Al Saud watanze afite imyaka 90 y’amavuko. Amakuru yatangajwe kuri
uyu wa Mbere na kimwe mu gitangazamakuru cya leta gikorera mu mujyi wa Riyadh
yavugaga ko umwami Salman yajyanywe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga, amakuru
akomeza avuga ko afite ikibazo mu dusabo tw’indurwe (Imflammation of the gall
bladder) gusa nta yandi makuru arambuye ajyanye n’uburwayi bwe yatangajwe.
Umwami Salman amakuru avuga ko ari mu bitaro kwitabwaho n'abaganga
Nyuma y'aya
makuru yatangajwe, Minisitiri w’intebe wa Iraki Bwana Mustafa al-Kadhimi yasubitse
urugendo yari gukorera muri Arabiya Sawudite ku wa mbere w’iki cyumweru kubera
iki kibazo cy’uburwayi bw’umwami Salman, nk'uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe
ububanyi n’amahanga muri Arabiya Sawudite Bwana Faisal Bin Farhan.
Mbere y'uko
uyu mwami Salman atangira kuyobora iki gihugu gikungahaye kuri peteroli, kikaba
na kimwe mu bihugu bisurwa cyane kubera ahantu hatandukanye hatagatifu ku idini
rwa Islam, yabanje kuyobora umurwa mukuru Riyadh utuwe n’abaturage barenga
miliyoni umunani mu gihe kingana n’imyaka 48. Nyuma yaho yaje kuba minisitiri w’ingabo.
Mu mwaka
2015 ni bwo yagizwe igikomangoma cya Arabiya Sawudite nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe
we Nayef bin Abdulaziz. Igikomangoma Mohammed bin Salman w’imyaka 34 y’amavuko
ni we bivugwa ko uzaragwa intebe y’ubwami nyuma ya se Salman bin Abdulaziz.
Igikomangoma Mohammed Bin Salman niwe uzasimbura se ku ntebe y'ubwami
Mu mwaka
2017 Arabiya Sawudite yanyomoje amakuru yasohotse mu gitangazamakuru aho
yavugaga ko umwami Salman yaba agiye guharira umuhungu we Mohammed bin Salman
ingoma. Umwami Salman kuva yatangira kuyobora iki gihugu yakoze impinduka
zitandukanye mu bice bitandukanye harimo nk’ubukungu, kubahiriza uburenganzira
bw’abagore, ububanye n’abahanga n’ibindi.
Src :
Sky News & Bangkok Post
TANGA IGITECYEREZO