RFL
Kigali

Mani Martin yakoze indirimbo “Isezerano” avuga ko umukunzi we azamusezeranya kutazigera amubabaza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2020 9:27
0


Umuhanzi Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Isezerano”, avuga ko aramutse afite umukunzi we yamusezeranya kutazigera amubabaza akaboneraho no kumusaba ko “ninshikwa azambabarira”.



Amajwi y’iyi ndirimbo yasohotse muri Gicurasi 2020 akurikira izindi ndirimbo ebyiri uyu muhanzi yari amaze iminsi asohoye bigaragaza ingamba nshya yihaye mu rugendo rw’umuziki we. 

Amashusho y’iyi ndirimbo "Isezerano" yasohotse kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko amwe mu mafoto ayigize yasakaye ku mbuga nkoranyambaga benshi bagacyeka ko Mani Martin yakoze ubukwe.

Ayo mafoto agaragaza Mani Martin yambaye ikoti ry’ibara ry’umweru n’ipantalo y’umukara ari kumwe n’umukobwa wambaye imyenda y’abageni bigaragara ko bateye intambwe ikomeye mu buzima wabo. 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko Mani Martin yiyongereye mu mubare w’abasore bafashe icyemezo cyo kurushinga muri iki gihe cya Covid-19, cyane ko abataha ubukwe batarenga 30.

Nta byinshi uyu muhanzi yatangaje ku byavugwaga ko yakoze ubukwe, ahubwo yandikaga avuga ko yitegura kwereka abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ibintu bishya bizabanogera.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mani Martin yavuze ko amagambo agize indirimbo “Isezerano” yakwifashishwa n’abari mu rukundo ndetse n’abandi bashaka gukomeza inkingi zarwo.

Yavuze ko kenshi abantu basezeranya abo bakunda ko batazigera bababaza ariko ko bitewe n’ibyo banyura kenshi bisanga bateshutse.

We avuga ko abaye afie umukunzi yamusezeranya kutazigera atuma amarira ashoka ku mutama ye, ariko kandi akamusaba ko umunsi yakomerekeje umutima we azamubabarira. 

Yavuze ko nta muntu uba wifuza kubabaza uwo akunda cyangwa umukunda ariko kandi ngo kenshi biraba.

Ati “Gusa njye uwo nkunda nanamwisabira nti ‘wenda ninakosa ngateshuka uzambabarire. Mba numva ko gukosa ari kamere tubana nayo twese.”

Akomeza ati “Niyo mpamvu kubabarira uwo ukunda cyangwa ugukunda mu gihe ateshutse nabyo byaryoshya urukundo rukarushaho kubabera nk'indirimbo iryoheye amatwi.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo “Isezerano” Mani Martin yifashishijemo umuhanzi Bill Ruzima, Humura Deborah n’abandi bari bagize korali yamufashije mu miririmbire.

Uyu muhanzi asohoye amashusho y’indirimbo “Isezerano” mu gihe hashize imike akuriwe ingofero n’abakurikiye uburyohe bw’igitaramo yakoze mu iserukuramuco rya Iwacu Muzika.

Mani Martin ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bazi kuririmba neza mu buryo bwa ‘Live’. Yaririmbye mu birori n’ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga.

Mu bihe bitandukanye yagiye asohora indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zatumye ahatanira ibihembo mu marushanwa akomeye y’umuziki.

Benshi bacyetse ko Mani Martin yakoze ubukwe n'uyu mukobwa uri mu mashusho y'indirimbo ye "Isezerano"

Mani Martin yavuze ko umukunzi we azamusezeranya kutamubabaza kandi ko nateshuka azamusaba imbabazi

Uyu mukobwa wambaye imyenda y'abageni ni we byavugwaga ko yarushinze na Mani Martin

Mani Martin yifashishije abaririmbyi barimo Bill Ruzima, Deborah Humura n'abandi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ISEZERANO" YA MANI MARTIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND